
Ababyeyi b’abana bafite Autisme barasaba koherezwa mu burezi bwabo
Apr 3, 2025 - 10:23
Mu gihe taliki ya 2 Mata buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu munsi mpuzamahanga w’ubukangurambaga ku bumuga bwa autisme, ababyeyi b’abana bafite iyi miterere ya autisme baracyabangamirwa n’uko batakirwa neza ngo bafatwe nk’abandi mu muryango nyarwanda ndetse n’amashuri yabo yihariye ngo aracyahenze cyane.
kwamamaza
Taliki ya 2 Mata buri mwaka ni umunsi wahariwe ubukangurambaga bwa autisme. U Rwanda rwifatanya n’isi muri ubu bukangurambaga.
Umuhoza Diane, umubyeyi ufite abana babiri bafite imiterere ya autisme avuga imbogamizi we na bagenzi be bagihura nazo haba mu muryango nyarwanda ndetse no mu burezi.
Umuhoza Diane ati "turacyafite ibigo bicyaka amafaranga menshi, amafaranga y'ishuri ndetse n'ibikenerwa kuri bano bana ni byinshi cyane kuko bakenera ibikoresho byihariye, bakenera abarimu bihariye, twebwe tuba dufite umwarimu umwe kuri buri mwana, benshi bumva ko ari indwara abandi bakumva ko ari abadayimoni, kuri sosiyete muri rusange birabagora kuko batarabimenya icyo aricyo".
Umutoni Larissa, umuyobozi mukuru w’umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite autisme mu Rwanda, yavuze ko hejuru y’ibyo bibazo byose hiyongeraho no kuba nta hazaza aba bana baba barateganyirijwe mu buryo bw’imirimo agasaba leta ko yagiye icyo ibikoraho.
Ati "niba turi kuvuga ku buvuzi n'uburezi nuko tugomba gutekereza ejo hazaza habo, usanga nta buryo bw'imirimo buhari, nka leta n'abandi bafatanyabikorwa hagomba kubaho ikintu cyo gukorana n'aba bantu kugirango hatekerezwe ejo hazaza haba bana, nabo babone ko bashoboye, ni ibintu bikwiye gutekerezwaho kuko nabo ni abana b'u Rwanda".
Rose Baguma, Umuyobozi mukuru w'ishami rya politiki y'uburezi muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, avuga ko mu gukemura ibibazo abafite autisme bahura nabyo by’umwihariko mu Rwanda hari kunozwa gahunda yo kubashyiriraho amashuri yihariye no guhugura abarezi babo.
Ati "nka Minisiteri y'uburezi dufite gahunda tureba tukavuga tuti aho kugirango tugire amashuri make reka dutangire byibuze tugire make ariko ari kurwego ashobora gufasha abana benshi kandi mu buryo bufatika, amashuri cy'icyitegererezo mu bijyanye na autisme twabishyize muri gahunda zacu kugera muri 2030 kugirango duzatangize icyo kigo kuri buri ntara ariko byibuze kibe gifite ibikoresho byose, gifite abarimu babizobereyemo, gifite n'ubufasha bundi".
Autisme hari abavuga ko ari indwara, abandi bakavuga ko ari ubumuga bitewe n’ibimenyetso byayo gusa hari n’abemeza ko ari imiterere kuko ivukanwa nubwo idahita igaragara ako kanya. Hagenda hakorwa ubukangurambaga kuri autisme mu kuyisobanurira abaturage kuko hari n’abafite abana bayifite ariko batazi ko ariyo mpamvu nta mubare wa nyawo ugaragaza abayifite bose mu Rwanda.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


