Abadepite basoje igenzura ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ibidukikije

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basoje ingendo mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali, basuzuma uko Politiki y’Igihugu y’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’Ibihe yo mu 2019 ishyirwa mu bikorwa, bareba uruhare rw’ubuyobozi, ibyagezweho, imbogamizi ndetse n’akamaro k’imishinga ku baturage.

kwamamaza

Mu Mujyi wa Kigali, basuye laboratwari z’ibigo by'amashuri birimo Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ryigisha Ikoranabuhanga, n'iy'ikigo cy'amashuri yimbuye cya LDK .

Banagenzuye kandi ahazubakwa by’agateganyo ahazashyirwa imyanda ihumanya mu Murenge wa Nduba, basura kandi Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park (NUWEP II)  mu murenge wa Nyarugunga ndetse n’Ikigo ACES Rubirizi gikora ibijyanye no gukonjesha.

Abadepite bagize iyo Komisiyo bagenzuraga uruhare rw’inzego z’ibanze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ibyagezweho n’ingamba zafashwe zo gukemura imbogamizi zagaragajwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga, uburyo bwo kubungabunga ibikorwa byagezweho, n’akamaro k’iyo mishinga y'ibidukikije ifitiye abaturage.

 Feb 19, 2026 - 10:52