Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda biyemeje gukuraho icyasha bari bafite

Abakora nka ba rwiyemezamirimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda biyemeje gukuraho icyasha bari bafite muri uyu mwuga aho bahembaga abacukuzi bayo ari uko bagendeye ku musaruro w’ibyacukuwe, uwaba yacukuye ntagire icyo abona agataha amaramasa.

kwamamaza

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu turere 9 dutandukanye ku mibereho y’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane abakozi bato bo mu birombe aho bwagaragaje ko mwene abo bakozi 81% muri bo bahembwa hakurikijwe umusaruro w’ibyo bacukuye, naho mu gihe ntacyabonetse bagataha badahembwe.

Ni ibibazo bigarukira uru rwego aho biteza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Bwana Francis Kamanzi umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe Mine peteroli na gaz mu Rwanda RMB nibyo agarukaho.

Ati "abantu barimo guhembwa ari uko babonye umusaruro babayeho bate, wa muntu uhembwa ku musaruro n'atabona umusaruro nta kwizigama nta bwishingizi, ni ikibazo kindi kiza gisubira kuri bwa buzima bwe, buri muntu wese wagiye mu kazi abashaka kugirango agire icyo acyura, kugirango yunguke, turebere hagati kuri ba nyiri birombe n'ab'abakozi babo aho bahurira buri wese akagiramo inyungu, tumaze iminsi tubona ibibazo by'ubucukuzi butemewe, usanga biva muri babantu badahembwa".        

Ni ikibazo cyakomeje kugibwaho impaka hagati y’abakora ubu bucukuzi ba nyiri birombe hamwe n’inzego za Leta maze bashyiraho ibihumbi bibiri nk’ifatizo ku mushahara w’umuntu wagiye mu kirombe agacukura ntagire icyo abona maze cyaboneka nubundi hakabarirwa bijyanye n’igipimo cy’amabuye yabonetse, gusa ngo ayo ni intangiriro kandi bizakemura byinshi mu bibazo nkuko bivugwa na Ing Mutsindashyaka Andre umuyobozi mukuru wa REWU, sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ati "ibihumbi bibiri ntabwo tuvuga ko ahagije ariko ni intangiriro, uvuye kuri zero ukajya ku bihumbi bibiri ni ikintu gikomeye cyane tunashimiraho abakoresha kuba babyumva kandi bakaba babona amafaranga ibihumbi bibiri yabasha gutuma umukozi wabo utageze ku musaruro yabasha gutuma abasha kubaho, bizatuma ba bakozi bavaga mu kirombe bajya mu kindi kuko yabuze icyo atahana ibyo bizabica ababisigaraho ni abafite ingeso mbi".       

Kemirembe Mellon umukozi muri MIFOTRA, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo avuga ko ashimira izi nzego ku biganiro biganisha ku gisubizo kijyanye n’umushahara fatizo muri uru rwego ahubwo ko n’izindi nzego zabireberaho.

Ati "Leta ntabwo yananiwe gushyiraho umushahara fatizo ahubwo Leta y'u Rwanda ni Leta ibereyeho bombi abakozi n'abakoresha, biracyari ahongaho uyu munsi babona ko igisubizo atari umushahara fatizo, ibi mwakoze turabashimiye hari aho bizatugeze ku bijyanye n'umusaruro kandi twese nicyo dushaka".  

Kugeza ubu urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ni urwego rwa mbere nyuma y’ubukerarugendo rwinjiriza igihugu agatubutse kuko rugeze kuri miliyari imwe na miliyoni y’amadorali y’Amerika, intego nuko uyu mwaka uzarangira ageze kuri miliyari n’igice.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 16, 2024 - 08:56