Ababyeyi barasabwa kwitondera ibyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abaturage bavuga ko kuba hari ababyeyi batakigira ibanga ahubwo ibibaye byose bakabishyira kumbuga nkoranyambaga, bishobora kugira ingaruka kubana babo. Bavuga ko kubw’umutekano n’imikurire myiza y’abana, ababyeyi bagakwiye kwihangana bakagira umuco wo kugira ibanga. Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ikora ku burenganzira bw’umwana ryunga mubitangazwa n’aba baturage, rikemeza ko atari byiza gutangaza amakuru ashobora kugira ingaruka ku mwana, niyo umubyeyi yaba yemerewe kuyatangaza.

kwamamaza

Ni kenshi kumbuga nkoranyambaga hagaragara amashusho y’ababyeyi batanga ubuhamya bw’ubuzima bubi baciyemo cyangwa bakavuga ibibera mu ngo zabo batitaye kungaruka bizagira ku buzima bwabo cyangwa ubw’abana babo.

Iyo uganiriye na bamwe mu babyiye usanga babinenga, bakavuga ko bidakwiye, ahubwo abo bagakwiye kugira ibanga.

Umwe yatangarije Isango Star, ko “Hoya, n’umugore wanjye mubonye ari kuri YouTube yambaye ikariso yonyine ngo ari kwigisha urubyiruko, ntabwo twakiranuka.”

Undi ati:” amabanga y’urugo ni ay’urugo! cyane cyane ko umuntu adakwiye kugenda ngo afate iby’amabanya y’urugo ngo abijyane hanze  noneho byumvwe n’abatakagombye kubyumva, aho kugira ngo wubake urugo ruhita rusenyuka kurushaho.

Ibi akenshi bikunze gukorwa n’abagore bagaragara batanga ibiganiro bigaruka ku mibanire yo ngo zabo. Gusa wakwibaza icyo abagore muri rusange babitekerezaho.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati“Umugabo niba avuze, umugore arasohoka ajye ku gasozi asakuze, yitarange! Ahubwo ntabwo umuntu yagombye kwitaranga, yakagombye gushiriramo kuko n’abatubanjirije niko babayeho. abakera bagiraga kwihangana ariko ab’iki gihe ni ugushyira hanze.”

Aba bose bahuriza ku kuba gushaka gukurura abareba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga [views] bashyira ubuzima bw’abana mukaga bidakwiye.

Umwe ati: “Iyo abonye views ariko ejo abamukomokaho bakazagera ahantu habi, ibyo rwose ni ibintu bibi.”

Undi ati: “niba abantu bakuru batubanjirije babikora, ababyiruka bo bizagenda bite? Ingaruka zigomba kuba zigaruka ku bana turi kubyara. Ugasanga uko yabonye abamubanjirije bitwaye , nawe akitwara gutyo! “

“ ubwo nyine urumva nta muco, nta burere dufite…aho turi bikomeje gutya, mugihe kiri imbere isi yakorama.”

“ ni ukwisubiraho tukareba niba hari ikintu cy’umumaro ugiye gukora, ukagikora nk’icy’umumaro ariko ntiwishimire kwinjiza amafaranga utarebye ingaruka byagira ku muryango.”

Ruzigana Max Millier; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri leta ukora kuburenganzira bw’umwana witwa ‘umwana kwisonga’ avuga ko ababyeyi bakwiye kwirinda gutanga kugira ubishishozi kumakuru batangaza areba abana.

Yagize ati: “Nubwo ari ababyeyi be, si byiza ko bagaragaza amakuru yose n’adakenewe bakayashyira hanze kandi igihe runaka azagira ingaruka ku mwana. Rero ni ukuvuga ngo igihe cyose umubyeyi agomba gukora atekereza ko ibyo yavuga byose bishobora kugira ingaruka kuri we no kubo yita ko arabe harimo abana be. kuko ikintu cyose kiba kigiye ku mbuga nkoranyambaga kiba kigiye mu isi yose, nta garuriro kandi akarenze umunwa karushya ihamagara!”

“ Ushobora kumva ko ukiri umusore ariko ejo wazashaka abana bakazabibona bakazicyuza impamvu bavutse ku mubyeyi umeze nkawe, wavugaga ibibonetse byose.”

Akenshi usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bagira ngo zibinjirize amafaranga, abandi bakazikoresha bagamije kumenyekana gusa. Nimugihe kuzikoresha nabi hari ubwo byashyira ubuzima bwa benshi mukaga birimo gutakarizwa ikizere na societe, gufungwa ndetse n’ibindi.

@ Kamaliza  Agnes/Isango Star-Kigali.

 Mar 15, 2023 - 15:09