Ababyeyi baranengwa guhitiramo abana amasomo badashaka.

Hari bamwe mubabyeyi bavuga ko guhitiramo abana ibyo baziga byagakwiye kuvaho kuko bituma abana badashyira umutima kubyo biga bigatuma badatanga umusaruro. Nimugihe ikigo k’igihugu gishinzwe tekiniki, imyuga nubumenyi ngiro kivugako ababyeyi bagakwiye guhitiramo abana icyo bagomba kwiga babanje kuganira.

kwamamaza

Ababyeyi bavuga ko hari bagenzi babo bahitiramo abana amasomo biga bikabagiraho ingaruka, kuko bituma abana biga ibyo ababyeyi babahitiyemo batabyishimiye ntibatange umusaruro muri ayo masomo.

Ibi kandi bigaruka no ku muco nyarwanda nawo ugira uruhare mu kudindiza abana, kuko bamwe bumva abana bakwiga ibyo bo babahitiyemo.

Umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, bavuze ko iki kibazo kigihari kandi atari cyiza.

Ati:“Twese turabikora kuko hari igihe ureba…wenda nk’urugero umwana akaba yakubwira ati ‘njyewe ndashaka kwiga ibijyanye n’ubwubatsi’, noneho wowe ukavuga uti ‘hoya ndashaka ko uba umwarimu‘, ibyo turabikora. Ariko tumaze kugenda dusobanukirwa gake gake kuko tumaze kugenda tubemerera kwiga icyo bashaka kwiga.”

“ twagiye tubona harimo imbogamizi kuko umuhatira kwiga icyo adashaka noneho nawe yagenda akazana amanota atari meza.”

Undi mubyeyi yunze murye, ati: “buriya nk’ibihugu byateye imbere impamvu bigira ingaruka ni uko iyo umwana akivuka uba ubona hari ikintu ashobora gukinisha ukabona ko kizanamubeshaho. Burya agihitamo kuko aba akizi! Niba azi gushushanya imodoka ayigendesha kwa kundi babikora, ubwo agahitamo nk’ishuri rya driving.”

“ubwo kumushiramo ikintu kitari mu bwonko bwe, umwana ntabwo yiga afite ubushake, ubundi ajya mu burumbo[ararumba].”

Abanyeshuli bavuga ko guhitirwamo ibyo biga n’ababyeyi bituma batigenga mu mizamukire y’abo, bakavuga ko bajya babareka bakihitiramo.

Umwe yagize ati: “nkanjye ku giti cyanjye nzasaba MCB [imibare-ibinyabuzima-ubutabire] kandi iyo mbiganiyeho n’ababyeyi baranshigikira, bakamfasha kwiga. Njyewe nakuze numva nshaka kuzaba muganga kuko mbona ari ibintu byiza, nkavugta ngo nzajya mvura abantu kuko mbona ari ibintu bishimishije.”

Undi yagize ati:“Hari igihe ababyeyi bagira uruhare mu guhitiramo abana amasomo kuko wenda babona ari byo bigezweho cyangwa se bitewe n’imitekerereze y’ababyeyi. Ariko njyewe nashakaga kwiga ibintu bijyanye na WDA nk’ikoranabuhanga kuko nabonaga bikunzwe biri ku isoko ry’umurimo. Ariko nyine ntabyo nize, ntabwo byakunze ko mbyiga.”

“niga icyo nihitiyemo, ariko hari ababyeyi babwira umwana ko aomba kujya kwiga…ibyo ushaka kujya kwiga ibintu badashaka noneho ugasanga ushyizemo n’imbaraga nkeya, bigatuma utabitsinda ku kigero wakagombye kubitsindaho. Icyiza ni uko ababyeyi bajya bareka abana bakihitiramo.”

Kuri iki kibazo, Paul Mukunzi; Umuyobozi wikigo k’igihugu gishinzwe tekiniki,imyuga nubumenyi ngiro, yagize ati: “ababyeyi mu kugira inama abana babo icyo bakwiga n’icyo bazaba cyo, ntibashingira gusa ku mateka y’ibyahise, uko babayeho, uko bize..kuko byai byerekeye icyo gihe cya kera. Ahubwo bakwiye kureba mu isi igana imbere, ese irasaba iki? ni iki umwana azaba akeneye kugira ngo azabashe kubaho neza mu myaka 10 iri imbere? Noneho akaba ari icyo umwana atangira kwitegura hakiri kare.”

Yongeraho ko “ ariko nanone hagashingirwa kukuvuga ngo umwana afite iyihe mpano? Icyo akunze ni ikihe? Ni iki ashoboye kuba yakora? Noneho hakabaho kumugira inama yo guhitamo neza ku cyo yifuza kugiramo ubumenyi buhagije kandi buhuye neza n’ubuzakenerwa ku isoko ry’umurimo mu gihe kiri imbere.”

Akenshi kuba ababyeyi bumva ko aribo bakwiye guhitiramo abana ibyo biga babikora bishingiye ku muco wa kera kandi bidakwiriye, cyane ko isi iri kwihuta mu iterambere rizagerwaho bikozwe n’urubyiruko ruri kwiga muri iki gihe.

 @Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Feb 22, 2023 - 07:27