Imyigire y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’imyandikire yacyo biteje inkeke ku hazaza

Hari abanyarwanda bavuga ko imyigire y’ururimi rw’Ikinyarwanda n’imyandikire yacyo biteje inkeke ku hazaza h’uru rurimi nk’ikirango gikuru cy’umuco w’abanyarwanda. Bavuga ko kandi igiteye inkeke kurushaho ari uko bamwe mu bageze mu ishuri n’abari kwiga ubu usanga batazi kwandika neza amagambo y’Ikinyarwanda.

kwamamaza

Ni inshuro nyinshi Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanangiriza abakoresha nabi ururimi rw’ikinyarwanda haba mu mivugire cyangwa mu myandikire, agaragaza ko ari ikibazo kireba buri wese.

Nyamara, bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko umuzi ntandaro w‘iki kibazo uva mu mashuri, banenga imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda, bakavuga ko batungurwa no kubona hari abasoza amashuri batazi no kwandika amazina yabo y’Ikinyarwanda.

Umwe ati "abanyeshuri ikinyarwanda ntabwo bacyumva ahanini n'abarimu ntabwo bakurikirana abana ngo ikinyarwanda bacyumve neza kuko bakoresha indi z'inyamahanga gusa ariko ntabwo bimakaza umuco w'ikinyarwanda, umwana ashobora kuva muwa mbere kugera muwa gatandatu amashuri abanza kumubwira izina rye akaba ataryandika, Minisiteri y'uburezi yabikurikirana yashyira imbaraga ku barimu, ibahe amahugurwa yabo".       

Undi ati "iyo myandikire inoze njye nasanze ari umwanya mucye baha abanyeshuri babashe gufata ikinyarwanda neza, turi gusaba kugirango badukurikiranire abo barimu bite ku bana bacu nkuko baba babidusabye natwe twubahirize inshingano zacu nk'ababyeyi".

Karangwa Sewase, inzobere mu burezi, we asanga ari ikibazo kigirwamo uruhare n’impande zirimo n’ababyeyi, ndetse akavuga ko ku bufatanye bw’abo n’abarimu cyakemuka.

Ati "ikintu kitwa ishuri tugifata nk'ishyiga, ikibazo kivuka mu bijyanye no kwiga gusoma, kwiga kwandika ikibazo gikunda kuvukamo nuko usanga umwana ashobora kugira imbaraga nyinshi mu bijyanye no kwiga ariko hirya ugasanga hari umubyeyi utamufasha, ugasanga hari mwarimu utamufasha, hari imbogamizi zuko hari ababyeyi bakoresha abana imirimo myinshi ntibabafashe kuba basubiramo amasomo bageze mu rugo, hashobora no kuboneka n'abarimu badakurikirana uko abana biga gusoma no kwandika".

Akomeza agira ati "Ubundi ntibikwiriye ko umwana ava mu mwaka wa mbere ibyangombwa agomba kuba azi gusoma no kwandika atabizi, ababyeyi bakwiriye kugira uruhare rwinshi mu bijyanye n'uburezi n'uburere bw'abana, nibatekereza ko ibintu byose bizakorerwa ku ishuri bakazajya babona abana bazamuka mu byiciro bajya mu bindi icyo tuzaba tukibeshyaho, mu bijyanye byose n'uburezi muri rusange ntaho uburezi bushobora kugerwaho ababyeyi batabigizemo uruhare".                  

Imibare igaragaza ko 70% by’abiga mu mashuri abanza muri Africa baba batazi gusoma ndetse no kwandika nibura igika cy’amagambo mu rurimi kavukire. Mu Rwanda bakaba bangana na 13%.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Nov 27, 2024 - 09:15