Ababyeyi babyaye n’abonsa barasabwa kutivurisha imiti gakondo irimo ibyatsi

Bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko nyuma yo kubyara hari zimwe mu ndwara bivura bidasabye kujya kwa muganga, bakifashisha imiti gakondo irimo ibyatsi. Icyakora   Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, kiburiraho abanyarwanda kibabwira ko iyi miti igira ingaruka ku buzima bw’umwana n’umubyeyi atwite cyangwa yonsa. Ibi babitangaje mugihe Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.

kwamamaza

U Rwanda rumaze igihe rushyirwa mu bihugu bifite ingamba mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana ndetse rukanakangurira abanyarwanda kwihutira kujya kwa muganga igihe umubyeyi cyangwa umwana agize ikibazo. Ariko kugeza ubu, hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko imiti gakondo y’ibyatsi ari ingirakamaro mu buzima bw’umubyeyi utwite n’uwabyaye ndetse n’umwana.

Ubwo Isango Star yaganiraga na bamwe mu baturage mu rwego rwo kureba uko imyumvire yabo ihagaze kuri iki kibazo, umwe yagize ati: “utwo twatsi, iyo utwahiye nuko ukaza ukatuvuguta, twa tuzi twatwo ukadushyira ku kayiko nuko udutonyanga tubiri ukamushyira ku rurimi maze akaturigata ugahita umwonsa, cya cyo munda kiroroha.” “Hari igihe umwana bawumuha nuko agahita akira.”

Undi ati: “iyo umubyeyi yabyaye, aho bitangirira; urabona ahari ukuntu ajya ku bise igihe cyo kubyara kigeze nuko bakavuga ngo nafate imiti runaka kugira ngo ibise byihute! Ubundi njye mbona ari aho bitangirira. Icyo cyo munda bamuha umuti! Hari abavuga amaronji y’abana, hari abavuga utwatsi runaka dutandukanye, ibi bita za gaperi…ibintu nkibyo ngo baha umwana ngo yiroherwe mu nda! Bisaba guhora bajya kwahira twa twatsi buri kanya. Bivuze ngo aramuha mku gitondo, nijoro kugira ngo we asinzire.”

Dr CYIZA Regis; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko idakwiye kuko iyi miti igira ingaruka ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Abishingiraho, akagira inama ababyeyi kwihutira kujya kwa muganga.

Ati: “kugeza ubu, ingaruka zishobora guterwa n’ibintu biba bigize iyo miti y’ikinyarwanda, akenshi tuba tutanazi uburyo umuntu yavuga ngo iyi yatera iki. Ariko icyo tuzi ni uko imwe mu miti ya Kinyarwanda ushobora gusanga harimo bimwe mu bintu bishobora kwangiza umubiri w’umwana uri munda cyangwa imikorere y’ingingo z’umwana uri munda, akaba yanapfira munda, cyangwa imwe ikaba yatuma atangira kugira ibise bitateganyijwe bikaba byatuma inda ivamo cyangwa se ikavuka itarageza igihe, n’ibindi bitandukanye.”

“amashereka ashobora kubura bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye kuko bibaye byiza yakagombye kujya kwa muganga bakamuganiriza bagerageza gushaka impamvu ishobora kuba yabiteye, bakamusuzuma.”

Ubushakashatse bwakozwe mu mwaka wa 2021 n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC], bwerekanye ko impfu z’abana zagabanyutse ku kigereranyo  kirenga 80%, aho zavuye ku 196% zikagera kuri 45% ku bana 1000 baba bavutse ari bazima.

@Jean Claude CYIZA / Isango Star-Kigali.

 Aug 20, 2024 - 07:12