
Ababitse ibimenyetso ndangamurage basabwe kubishyikiriza Inteko y'Umuco
Oct 28, 2024 - 08:23
Mu gihe hari abemeza ko umurage n’amateka iyo bitabungabunzwe neza byangirika vuba, Inteko y’Umuco yatangije gahunda yo kubikusanya bikabikwa mu buryo bugezweho kandi bworohereza benshi kubigeraho ndetse inakangurira abantu n’ibigo baba bakibitse ibimenyetso by’umurage kubishyikiriza iyi nteko kugirango birusheho kubungabungwa neza.
kwamamaza
Kubika amateka n’ibirango by’umuco mu nyandiko ni bumwe mu buryo budatekanye kuko ngo byangirika vuba, n’ibihurizwaho na benshi bagaragaza ko kubibika mu buryo bugezweho burimo amajwi n’amashusho ari byo byatuma biramba.
Umuturage umwe ati "iyo bibitswe mu buryo bugezweho bimara igihe kirekire kuruta uko waba waranditse ikintu ku rupapuro igihe runaka bishobora kuba byazimira bikarangira".
Undi ati "impapuro ushobora kuzibika ahantu imvura ikagwa zikangirika ariko wabifashe ukabibika mu buryo bwamashusho ntabwo yagwaho imvura ngo anyagirwe bibe ikibazo".
Icyakora ngo hari abaturage baba babitse inyandiko z’amateka ariko ntibazihe agaciro zikwiye, aha niho Amb. Robert Masozera, intebe y’inteko ahera abasaba kuzishyikiriza Inteko y’Umuco ngo zibungabungwe uko zikwiye.
Ati "hari ikibazo twagiye tubona mu bushakashatsi dukora aho usanga hari abaturage bafata inyandiko ntibumve agaciro kazo wajya mu isoko, wajya guhaha babura icyo bagupfunyikiramo ugasanga bafashe inyandiko niyo bagupfunyikiyemo, hari naho tubona bya bikoresho bya kera, kasete za kera byatonze umukungugu bifashwe nabi ku buryo no kugeza ubu zidashobora no gusomeka, twabirwa abaturage ko ibyo bikoresho babituzanira kuko iyo byangiritse aba ari ikigega cyangiritse kirimo ubukungu bwinshi mu muco, umurage uri mu majwi n'amashusho ubikwe neza ubungabungwe kuko twaje gusanga ari isoko y'amateka".
Ibi binajyana no gutarura umurage n’ibirango ndangamuco byajyanwe mu muhanga, aho kugeza ubu bimwe byamaze kugarurwa ariko ngo hari n’ibindi biri mu nzira nk’uko Amb. Robert Masozera akomeza abivuga.
Ati "ubu bamaze kuduha hafi ya byose ntabwo birarangira ariko nk'Ububiligi turimo turakorana neza kuburyo ibyinshi barabiduhaye ninabyo tubitse hano ariko hari n'ibindi tukiganira nabo uburyo bwiza byakorwa, icyo kijyanye no gutarura umurage kirimo kugenda neza, mu bindi bihugu ntabwo turagera kuri urwo rwego ariko bizaza".
Ibi bikomeza gukorwa mu gihe buri taliki 27 ukwakira buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kuzirikana umurage uri mu majwi n’amashusho, ni umunsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu 2021 naho ku rwego rw’isi watangiye kwizihizwa muri 2007.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


