Ababaruramari b’umwuga bakeneye kwifashisha uburyo bwa gihanga mu kubarura umutungo wa leta.

Ababaruramari b’umwuga bo mu Rwanda baravuga ko bakeneye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe burimo uburyo bwa gihanga bazajya bakoresha mu kwandika imitungo ya leta mu bitabo by’amahame mpuzamahanga y’ibaruramari. Bavuga ko ibyo bizafasha leta kugera ku ntego yihaye ko bitarenze mu 2024 imitungo ya leta izaba yashyizwe muri ibyo bitabo. Ubuyobozi bw’ikigo gishingwe amahugurwa y’ababaruramari mu Rwanda (ICPAR) buravuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazakomeza kubongerera ubumenyi ndetse no kubushyira mu bikorwa.

kwamamaza

Abamaruramari 125 bahawe ubumenyi mugihe cy’iminsi itatu, ku bijyanye no kwandika imitungo ya Leta mu bitabo by’ibaruramari bashima ubumenyi bungutse kuko bavuga ko kutabarurwa kw’iyo mitunga byatezaga leta igihombo.

 Gusa bavuga ko bagikeneye  gufashwa gushyira mu bikorwa ibyo bize kugirango bazagere mu mwaka w’2024 barabaye inzobere mu kubarura imitungo ya Leta.

Muhawenimana Fraterne ; umubaruramari mu kugocya EUCL, yagize: « Aya masomo dufashe hari icyo aradufasha cyane ariko biba bisaba ko nk’umu-comptable bisaba ko duhora twihugura ku mabwiriza yasohotse. Rero biba bisaba ko duhora tugira amahugurwa nk’aya igihe kinini n’inshuro nyinshi »

Chantal Nguza ; umubaruramari mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi(RAB) nawe ashimangira ko ubumenyi bahawe bugahije ariko hari ibyo bagikeneye. Ati : « Burahagije ariko ibintu iyo ari bishya bisaba kubitangira tukabishyira mu bikorwa. Twahawe Theories ariko ubu dukeneye kubishyira mu bikorwa kugira ngo noneho tubone ibitagenda neza, twongere tubone amahugurwa kugira ngo imikorere ihinduke. »

Ubumenyi aba bamaruramari bahawe burimo  kugena agaciro k’iyi mitungo ya Leta bakabona kuyishyira mu bitabo by’ibaruramari.

Ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, Nizeyimana Emmy Claude ; Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigami, unashinzwe gutegura amahugurwa mu kigo cya ICPAR gishinzwe ababaruramari babigize umwuga, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazakomeza kongererwa ubumenyi.

Ati: “Burya kwiga bihoraho kuko n’amahame agenga ibitabo by’imari, kuko turimo kwibanda ku mitungo y’igihe kirekire kuko hari ibindi byiciro tutaravugaho! Kubera ko ari urugendo kandi tukaba dutegura ko 2024 tugomba kuba twinjiye muri ayo mahame, turimo gusha kureba uko twategura andi mahugurwa noneho yo kuganira ku zindi ngingo tutaraganiraho. Rero nta mpungenge bakwiriye kugira rwose.”

Ikigo cya ICPAR gishinzwe ababaruramari babigize umwuga kigaragaza ko hakiri icyuho cy’ababaruramari ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda ifite intego yo gutegura abandi basaga 8 400 mu myaka 15 iri imbere.

Nimugihe kugeza ubu hari  ababaruramari b’umwuga bari hagati ya 80-100.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Nov 29, 2022 - 09:40