90% by’umurage w’u Rwanda uracyabitswe mu mahanga!

Inteko y’Umuco yatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rugifite ikibazo gikomeye cyo kuba ibice byinshi bigize umurage warwo bikiri mu bihugu by’amahanga. Yavuze ko hafi 90% by’umurage ndangamuco w’u Rwanda ugifitwe n’ibihugu byahoze bikoroniza u Rwanda, cyane cyane u Bubiligi n’u Budage. Ni mugihe ibiganiro bigamije kubisubizwa bigikomeje, nubwo byagiye bihura n'imbogamizi.

kwamamaza

Ibi byagarutswehonubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho ku wa 27 Ukwakira (10) 2025. 

Umurage w’u Rwanda hafi 90% ukibitse mu ngoro ndangamurage y'abadage mu gihe wakabaye uri mu nIbutso z'amateka y'u Rwanda.  Uwo murage urimo imigogo y’abami, uduhanga tw’abanyarwanda,  amafoto, inyandiko n'indirimbo byasahuwe n’Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi mu gihe cy’ubukoroni.

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert yavuze ko hari bike mu byo ibyo bihugu byagaruriye u Rwanda, ariko hakiri urugendo rwo kubona umurage wose w’u Rwanda kuko 90% byawo ukiri mu bihugu by’amahanga.

Yagize ati:" Mu bubiko bwacu nubwo dufite ibihagije ariko biracyari bike, ibyo dufite twabikuye hanze mu bihugu byadukolonije by’umwuhariko u Bubiligi. Hari ibyo baduhaye harimo amafoto, indirimbo ziri mu majwi ariko umurage mwinshi w’u Rwanda uri hanze kandi usanga hakiri akazi ko kumenya uwo murage uwo ariwo no gushaka ubuhamya ko wavuye mu Rwanda koko, kuko bo baracyumva ko ari uwabo.”

Amb.Masozera anavuga ko hari haratangiye kuganira ku buryo bwo gucyura imwe mu mirage ndangamuco y’u Rwanda, ndetse bimwe bigeze ku musozo, ariko biza kugenda biguru ntege.

Avuga ko baganiriye ku buryo u Rwanda rwahabwa ibyo rwashuwe birimo inyandiko, indirimbo, amafoto ndetse n’imibiri ya bamwe mu bakurambere b’u Rwanda. Ahamya ko  nta gucika intege, bazakomeza gusaba ko bigarurwa mu gihugu.

Kugeza ubu, Inteko y’Umuco ibitse indirimbo 4,095 na filime mbarankuru 20, ariko ivuga ko ibyo ari bike cyane ugereranyije n’ibiri hanze.

Amb. Masozera agaragaza ko hari n’undi murage wangiritse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukabura burundu.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho ndetse n’inyandiko,  bisogaye bibikwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho kuwubika neza kandi byizewe, kugira ngo bizafashe Abanyarwanda bazabaho mu binyejana bizaza kuzamenya amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bo hambere.

Amb. Masozera yasabye kandi Abanyarwanda bose bafite umurage w’amajwi n’amashusho cyangwa ibyanditse byahanzwe kera kubishyira mu bubiko bw’igihugu, kugira ngo bitazangirika cyangwa bagafashwa kumenya uko babibungabunga.

U Rwanda rwizihije uyu munsi  mpuzamahanga ku nshuro ya gatanu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”

@imvaho nsha

 Oct 28, 2025 - 10:54