
68 bafatiwe mucyuho bacukura amabuye y'agaciro binyuranije n'amategeko
Feb 13, 2025 - 18:32
Nyuma y'amasaha Isango Star ibagejejeho inkuru y'abaturage bafite ubutaka mu midugudu ya Gatare na Gasanze mu murenge wa Muhoza bavuga ko bwigabijwe n'abantu bavuga ko babucukuramo zahabu ndetse ushatse kubunamuramo agakubitwa, ubu Polisi yu Rwanda, ishami ry'intara y'Amajyaruguru yatangarije Isango Star ko bataye muri yombi abantu 68 bakurikiranweho ibyo byaha by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe. Ivuga ko ibikorwa byo kubafata bikomeje
kwamamaza
Mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro butemewe, Polisi y'u Rwanda, mu ntara y'amajyaruguru yyatangaje ko hagendewe ku makuru yahawe n'abaturage kuwa 13/02/2025 kuva saa kumi n'imwe kugeza saa moya (05:00-07:00) Mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Kinzuzi, Akagali ka Budakiranya, Umudugudu wa Kamatongo.
Abafatiwe mu cyuho bacukuraga yafatiye mucyuho abacukura amabuye y'agaciro binyuranyijwe n'amategeko. 52 bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Murambi.

Naho mu karere ka Musanze, mu mirenge ya Muhoza, Gacaca na Remera, Police yahafatiye mucyuho 16, nabo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Police Muhoza.
Police y'U Rwanda igira inama abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Nanone ivuga ko bubagiraho ingaruka zirimo impanuka zo kugwirwa n'Ibirombe, bamwe bakahatakariza ubuzima naho abandi bakahakomerekera.
Police y'U Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'Amategeko.

Iraburira kandi abishora mur'ibi bikorwa kwitandukanya nabyo, kuko bitazabahira, cyane ko hafashwe ingamba zikomeye.
@Bizimana Emmanuel/ Isango Star_Ammajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


