Ubuholandi: Minisitiri w’intebe Mark Rutte yatangaje ko agiye kuva muri politiki.

Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi, Mark Rutte, yatangaje ko azava muri politiki nyuma y’amatora rusange ateganijwe kuba nyuma y’iyegura rya guverinoma ye ku wa gatanu w’icyumweru gishize. Yavuze ko atazongera kuba mu b’imbere mu ishyaka rye riharanira ukwishyira ukizana rya VVD.

kwamamaza

Mark yabwiye inteko ishingamategeko ko “Ejo mu gitondo, nafashe umwanzuro w'uko ntakiri mu mwanya wa mbere ku rutonde rwa VVD. Mu gihe cyo gutangiza guverinoma nshya nyuma y'amatora, nzava muri politiki."

Uyu mwanzuro Mark yafashe uzashyira akadomo ku  rugendo rwe  nk'umwuga we wa politiki amaze igihe ndetse ufatwa nka Minisitiri w'intebe wa mbere wamaze igihe kinini mu mateka y'Ubuholandi kuri uyu mwanya. 

Kuva mu mwaka w'2010, Mark Rutte yayoboye guverinoma enye zihuriweho, ku wa gatanu nibwo yatangaje ko aseshe guverinoma yari ihuriweho n'amashyaka ane, nyuma yo kunanirwa kumvikana kuti politiki y'abimukira/ubuhunzi.

Mark Rutte  yatangaje ko arakomeza kuyobora by'agateganyo kugeza igihe hazaba amatora,  hagashyirwaho indi guverinoma. Ni amatora ateganyijwe kuba hagati mu kwezi k'Ugushyingo, ogihe gito nk'uko byemejwe n'urwego rushinzwe amatora mu  Buholandi.

Nubwo bimeze bityo ariko, mu nteko ishingamategeko y'iki gihugu habaye amatora, aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagaragaje gushaka guhirika Mark Rutte nk'ubuyobozi bw'agateganyo.

Amashyaka abiri atavuga rumwe  n’ishyaka rye VVD yatanze icyifuzo cyo kutizera Rutte.

Icyakora ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko irindi shyaka muri ane yarahuriye muri guverinoma yaseshwe yashyigikira iki cyifuzo.

 Jul 10, 2023 - 12:24