Intandaro ni Palestine: Amerika yongeye kwikura muri UNESCO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitakiri umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco (UNESCO).

kwamamaza

Amerika isanga nta nyungu ifite mu gukomeza kuba umunyamuryango wa UNESCO kuko UNESCO yibanda ku guteza imbere Isi yose, mu gihe Amerika ifite gahunda yo kwita ku nyungu zayo mbere y'ibindi bihugu.
Amerika inenga ko UNESCO iherutse kwemeza Palestine nk'umunyamuryango mushya, bituma politiki yo kurwanya Israel ikwirakwira ku rwego mpuzamahanga.
Ubutumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, bugaragaza ko Amerika yamaze kumenyesha Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ko gukomeza kuba umunyamuryango wayo bitari mu nyungu zayo.

Yatangaje ko hari bamwe batavuga rumwe n’intego za UNESCO, kandi ko iri shami ryibanda cyane ku ntego z’iterambere rirambye [Sustainable Development Goals-SDGs] zigamije guteza imbere Isi yose, kandi izi ntego zikaba zidahuza na gahunda ya Amerika yo gushyira imbere inyungu zayo mbere y’ibindi byose.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zavuze ko zizahagarika kuba umunyamuryango wa UNESCO guhera tariki 31 Ukuboza 2026.
 
 Jul 23, 2025 - 10:16