Yahamijwe icyaha cyo gucuruza abana nyuma yo kugerageza kugurisha uruhinja rw'umuhungu ku wari wiyoberanyije.

Umukozi wo mu bitaro Mama Lucy Kibaki byo muri Kenya yahamijwe n’urukiko rwo muri Kenya gukora ubucuruzi bw’abana nyuma yo kugaragara mu mashusho yafashwe n’ikinyamakuru BBC ubwo yarimo gucuruza uruhinja ku isoko rya magendu.

kwamamaza

Fred Leparan, wakoraga mur’ibi bitaro biherereye mu murwa mukuru Nairobi, yafashwe amashusho arimo kwakira amadolari y'Amerika 2 500ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda  nk’ikiguzi cy’uruhinja rw'umuhungu rwari rurimo kwitabwaho n'ibyo bitaro. Leparan yatawe muri yombi muri 2020.

Leparan na Selina Awour, bombi bakora mur’ibi bitaro bya Mama Lucy Kibaki barezwe kwiba umwana.

Selina we yahamijwe n’urukiko ibyaha bitatu byo kutita ku mwana ariko rwanzura ko ari umwere ku cyaha cyo gucuruza umwana. Bombi bazakatirwa ku ya 26 Nzeri (9), uyu mwaka.

Uko byagenze kugira ngo atabwe muri yombi.

Umunyamakuru w'ishami rya BBC rikora inkuru zicukumbuye yegereye Leparan yiyoberanyije nk'ushaka kugura umwana, nyuma yuko hari uwari wamuhaye amakuru ko uwo mukozi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe kwita ku barwayi yakoraga ubucuruzi bw'abana bunyuranyije n'amategeko, kandi akabukorera mu bitaro bya leta.

Bemeranyijwe ko bahurira kuri ibyo bitaro, aho Leparan yasabye uwo munyamakuru wari wiyoberanyije, wamubwiye ko we n'umugabo we[umunyamakuru mugenzi we] bafite ikibazo cyo kubura urubyaro, ibibazo byo muri rusange gusa ku kuntu bamerewe, mbere yuko yemera kumugurishaho urwo ruhinja rw'umuhungu.

Ku munsi byari byitezweko urwo ruhinja rw'umuhungu rukurwa mu bitaro rukimurirwa mu rugo rurererwamo abana rwitabwaho na leta, urwo ruhinja rwari ruri kumwe n'abandi bana babiri.

Ubwo Leparan yafashwe amashusho arimo guhindura inyandiko mu buryo bwo kubeshya kugira ngo urwo rugo rwitege ko hoherejwe abana babiri aho kuba batatu.

Abo banyamakuru bakoze ibishoboka kugira no abo bana batatu bajyanwe  muri rwa rugo rurererwamo abana, ariko hafashwe amashusho Leparan ahindura inyandiko ndetse n’igihe yababwiraga ko noneho uwo mwana abaye uwabo bashobora kumujyana.

Nubwo hari hari ibimenyetso bimushinja, uru rubanza rwarakururutse rumara imyaka irenga ibiri. Leparan yashoboye kunganirwa n'umwe mu banyamategeko b'intyoza cyane muri Kenya, ariko ubuhamya bw'umushinjura burangwa no kudahuza no kutarasa ku ntego mu rwego rwo gukwepa ibibazo.

Leparan yahakanye ko amajwi ari mu mashusho ari aye, nubwo umunwa n’ibyavugwaga byajyanaga. Nyuma yaje kwemera ko amwe muri ayo magambo avugwa muri ayo mashusho ari aye bwite.

Mu rukiko herekanwaga amashusho amugaragaza ategura rwihishwa kwiba rwa ruhinja no kurwimura, Leparan yavuze ko atazi ibice byinshi byo kur’iyo bitaro yakozeho imyaka itatu.

Ubwo hakorwaga iperereza n’itsinda ryabo banyamakuru, umwe mu bakozi b’ibitaro bya Mama Lucy, utarashatse ko imyirondoro ye igaragazwa mu itangazamakuru, yavuze ko yamenye ko hari abana 12 bitabwagaho n'ibyo bitaro baburiwe irengero mu mezi abiri gusa.

Uwo mukozi wahoze ahakora yanavuze ko hari ruswa ihabwa abakozi, yagize ati: “Abantu benshi cyane bamunzwe cyane na ruswa. Iyo bamaze guhabwa ikintu gito baraceceka ntibabivugeho na rimwe.”

Muri Kenya haracyari abantu benshi bashaka kugura abana bibwe bitewe n'ipfunwe ryo mu muco waho rituruka ku kubura urubyaro, gushaka abana bo kurera ndetse nuko   bigorana mu nkiko kugira ngo umuntu ahabwe uburenganzira bwo kurera  umwana atibyariye nk’uwe.

Ubwo buriganya bwo ku bitaro bwakorwaga na Leparan, ni igice gito gusa cy’urusobe rw’iki kibazo, aho abana bibibwa mu bitaro bagacuruzwa mu mihanda atemewe n'amategeko, ndetse n'ubujura butihishira bwo kwiba impinja no kuzigurisha zikuwe ku bagore b'abanyantege nke, abadafite aho kuba, abagenda barara aho babonye ku mihanda y'i Nairobi.

Nimugihe bivugwa ko hari ivuriro abagore b'intege nke babyariraga bakanahagurishiriza abana ndetse nyir’ivuriro nawe akabagurisha.

 Minisitiri wa Kenya ushinzwe umurimo no kubungabunga imibereho, Florence Bore, avuga ko abana 6 841 batangajwe ko baburiwe irengero hagati y'ukwezi kwa Nyakanga (7) mu 2022 n'ukwezi kwa Gicurasi (5) 2023. Muri abo, abana 1 296 bonyine ni bo bongeye guhuzwa n'imiryango yabo.

Gusa iyi mibare igaragazwa nk’iyizewe ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ikigero  ubucuruzi bw'abana buriho muri Kenya, cyane ko abibasibwa yaba mu kwibwa no gushimutwa ari abo mu miryango ifite amikoro make.

Kugeza ubu muri Kenya nta mategeko ahari ahamye yo kurwanya ubujura bw’abana, nubwo leta y’iki gihugu yagiye itangaza ko igiye kubyongeramo imbaraga, ndetse hagasyirwaho amategeko mashya.

 Sep 7, 2023 - 18:38