Uganda ntizongera manda y'ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Uganda yatangaje ko itazongera manda y’ibiro byo mur’iki gihugu by’umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igomba kurangira mur’uyu mwaka.

kwamamaza

Uganda yatangarije AFP ko yashyizeho inzego z’imbere mu gihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, maze igita inegwa b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Henry Oryem Okello; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, yagize ati: “Uganda yose ni amahoro kandi twashyizeho inzego z’imbere (...) zikora nka komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda.”

Ibi yabitangaje ku wa gatatu, agaragaza impamvu igihugu cye kidakeneye kuzongera manda y’iri shami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, risanzwe ryarashyizweho muri 2005.

 Yavuze ko Imibare yacu (ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu) igaragaza ko bwateye imbere, cyane mu myaka yashize iyobowe na Perezida Museveni.”

Nimugihe Perezida Yoweri Museveni yayoboye Uganda ahiritse ubutegetsi bwa Obote M.  kuva mu 1986.

Abategetsi ba Uganda bamenyesheje ibiro bya Komiseri Mukuru w’Uburenganzira bwa muntu (OHCHR), ishami ry’Umuryango w’abibumbye mu ibaruwa yoherejwe ku ya 3 Gashyantare (02), AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko yabonyeho, yemeza ko guverinoma izakomeza ubufatanye n’icyicaro gikuru cya OHCHR mu buryo butaziguye cyangwa binyuze i Geneve.

Seif Magango; Umuvugizi wa komiseri mukuru w’Uburenganzira bwa Muntu I Genève, yagize ati: “Dushobora kwemeza ko iki ari icyemezo kibogamye, ariko ibiganiro birimo gukorwa hamwe n'abayobozi ba Uganda.”

Iki cyemezo cyanenzwe na Muwada Nkunyingi, umwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe bw’igihugu riyobowe na Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine, umwe mu batavuga rumwe na perezida Yoweri Museveni.

Muwada Nkunyingi yabwiye AFP ati:“Guverinoma ya Museveni ifite ubwoba. Ntabwo bitangaje kuba batavugurura manda kuko batinya kubahiriza byimazeyo uburenganzira bwa muntu.”

Yongeyeho ko“Guverinoma ishaka guhonyora uburenganzira bwa muntu nta nkomyi.”

Mu 2021, mu matora ya perezida aheruka, abanyamakuru bagabweho igitero, abanyamategeko barafungwa hamwe n’abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu Gushyingo (11) 2022, impuguke iri mu bagize komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya iyicarubozo yemeje ko “iyicarubozo no gufatwa nabi byakomeje gukorerwa henshi muri Uganda.”

Mu mwaka w’2022, Uganda yaje ku mwanya wa 132 (mu bihugu 180) ku rutonde rw’uko ubwisanzure bw’itangazamakuru rihagaze ku isi,   rwakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta urengera abanyamakuru [Reporters sans frontiers].

 Feb 9, 2023 - 10:45