Niger: Amahanga yahawe gasopo, Ubufaransa n’Amerika bwamagana gufata ubutegetsi ku ngufu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye ko Mohamed Bazoum yarekurwa bidatinze, mu kiganiro abahiritse ubutegetsi bagiranye na Antony Blinken. Ubufaransa nabwo bwatangaje ko butewe impungenge n’ibyabaye. Nimugihe Igisilikari cyahiritse ubutegetsi cyahaye gasopo amahanga yagerageza kwivanga.

kwamamaza

Blinken; umunyamabanga wa Leta muri Amerika, wari muri Nouvelle-Zélande, yibukije ko Amerika ishyigikiye byimazeyo Mohamed Bazoum nka perezida watowe binyuze muri demokarasi, asimbuye Mahamadou Issoufou muri Mata (04) 2021.

Ubufaransa nabwo bwagize icyo buvuga ku byabereye muri Niger, bugaragaza impungenge z’ibyabaye.

Yifashishije twitter, Catherine Colonna, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagize ati: “Paris ifite impungenge, ikurikiranira hafi uko ibintu bikomeje guhinduka.” Yamaganye kandi ukugerageza gufata ku ngufu ubutegetsi.

Ibi byiyongeraho no kuba Umuryango w'abibumbye wamaze nawo gutangaza ko wamaganye ihirikwa ku butegetsi ryakozwe n'igisilikari bikarenga ku itegeko nshinga rya Niger. Umuvugizi wa Antonio Guterres yavuze ko yasabye ko Perezida arekurwa ndetse ibintu bigasubira mu buryo.

Yongeyeho ko Ubufaransa bwifatanije n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse na ECOWAS  mu kugarura ubusugire bw’inzego za demokarasi muri Niger.

Ibi bihugu byombi byatangaje ibi mugihe bisanzwe bifite abasilikari ku butaka bwacyo. Icyakora igisilikari cyahiritse ubutegetsi cyihanangirije Amahanga kwivanga mu biri kuba, kivuga ko kiri gushyira ku murongo buri kimwe cyose.

 Jul 27, 2023 - 13:51