Ubushinwa bwakuriyeho ibihano bamwe mu badepite ba EU

kwamamaza

Mu gihe umwuka w’ubucuruzi n’umubano mpuzamahanga hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ukomeje kuzamo uruntu runtu, Ubushinwa bwatangaje ko bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye bamwe mu Badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (MEPs) ndetse n’Akanama k’iyi Nteko gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, Roberta Metsola, wavuze ko iyi ntambwe izatuma komisiyo z"inteko ishinga amategeko zigirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’u Bushinwa nta bwoba bwo guhanwa.

Yagize ati: "Komisiyo zacu zigomba kugira ubwisanzure bwo kuganira ku nyungu z’u Burayi n’Abashinwa nta ngaruka zishobora kubibasira."

Ibihano Ubushinwa bwari bwafashe byashyizweho mu mwaka wa 2021, nk’igisubizo ku bihano byari byafashwe n’ibihugu by’iburengerazuba bw'isi byashinjaga Ubushinwa ibikorwa by’ihohoterwa n’ifungwa ry’Abayisilamu bo mu bwoko bw’Abayigur (Uyghurs) mu Ntara ya Xinjiang.

Ibyo bihano byabuzaga abantu n’imiryango yabo kujya mu Bushinwa, kandi abo bafitanye isano bakaba batemerewe gukorera ubucuruzi muri icyo gihugu.

Abashyizweho ibihano n’u Bushinwa mu 2021 ni aba bakurikira:

Abadepite b’Inteko y’u Burayi (MEPs):

  • Reinhard Bütikofer (Ubudage)
  • Michael Gahler (Ubudage)
  • Raphaël Glucksmann (Ubufaransa)
  • Ilhan Kyuchyuk (Bulugariya)
  • Miriam Lexmann (Slovakiya)
  • Abadepite b’Inteko z’ibihugu:
  • Sjoerd Wiemer Sjoerdsma (Pays-Bas)
  • Samuel Cogolati (Bubiligi)
  • Dovile Sakaliene (Lituanie)Abashakashatsi:
  • Adrian Zenz (Ubudage), umuyobozi w’Ikigo Victims of Communism Memorial Foundation
  • Björn Jerdén (Suwede), umuyobozi wa Swedish National China CentreImiryango n’inzego zashyizweho ibihano:
  • Akanama ka EU gashinzwe umutekano n’imibanire ya politiki
  • Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko y’u Burayi
  • Merics (Mercator Institute for China Studies – Ubudage)
  • Alliance of Democracies Foundation (Danemarke)

Nubwo ibihano kuri bamwe byakuweho, biracyariho kuri bandi barimo abadepite batatu b’ibihugu by’u Burayi, nka: Netherlands, Lithuania, n'Ubudage, abashakashatsi, ndetse n’ibigo nka Merics kizwiho gutanga ibitekerezo bikarishye ku Bushinwa.

Ku rundi ruhande, EU nayo yashyizeho ibihano ku Bayobozi b’Abashinwa bashinjwa ihohoterwa mu Ntara ya Xinjiang:

Abantu ku giti cyabo:

  • Zhu Hailun
  • Wang Junzheng
  • Wang Mingshan
  • Chen Mingguo

Ikigo:

  • Public Security Bureau of the Xinjiang Production and Construction Corps (XPCC)

Ibyo bihano kandi byahise bikurikirwa n’uko Inteko y’u Burayi yahagaritse kwemeza burundu amasezerano y’ishoramari hagati ya EU n’u Bushinwa (CAI), yari agamije korohereza ishoramari ry’Abanyaburayi mu Bushinwa.

Guhera muri Nzeri (09) 2024, Ubushinwa bwatangije ibiganiro bigamije kongera gusubukura umubano na EU, hakaba harabaye inama zitandukanye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, yavuze ko "ubufatanye bw’ubukungu hagati y’u Bushinwa na EU ari ubuzuzanya kandi bugirira inyungu impande zombi."

Yongeyeho ko abadepite ba EU bakiranywe ikaze mu Bushinwa, mu rwego rwo gukomeza imikoranire ishingiye ku nyungu rusange.

Ibi bibaye nyuma y'intambara y'ubukungu hagati ya America n'Ubushinwa ndetse aho Amerika yazamuriye imisoro ibihugu byinshi birimo n'ibishuti byayo byo ku mugabane w'Uburayi, bigakurura urunturuntu.

@rfi

 May 2, 2025 - 13:48