Rayon Sports yongeye gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo nyuma yo gutsinda Amagaju fc.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC  igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'Urwanda 2025/26 mu mukino wabereye kuri kigali Pele stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025.

kwamamaza

Uyu mukino utatangiriye igihe ku masaha wari gutangiriraho  kuko amasaha yagenwe wari gutangiriraho yari saa kumi n’ebyiri  n’igice 18h30 ariko watangiye saa moya 19h00" kubera imvura nyinshi  yaguye i kigali ndestse no kuri kigali Pele stadium byatumye uyu mukino ukererwaho iminota 30" ku masaha wari butangirireho, Kwisaha ya saa 19h00" umusifuzi waruyoboye umukino David" yatangije umukino ariko Mbere y’uko uyu mukino utangira, habanje guhembwa  Aziz Bassane, ukinira Rayon Sports nk'umukinnyi witwaye neza mu mikino y’umunsi wa kane, yahawe igihembo cy’ibihumbi magana abiri ( 200,000) Frw nk’uwahize abandi ku munsi wa kane wa Rwanda premier league.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yiharira umupira ibinyujije mu basore bayo bakina mu kibuga hagati bayobowe na Abed , Richard ndetse na Seif, muruku guhererekanya neza byaje kuviramo ba myugariro ba Amagaju fc gukora amakosa aho bashakaga umupira, ku munota wa 22" myugariro w’Amagaju FC, Rwema Amza yahawe  ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Aziz Bassane, Ikipe ya Amagaju FC nyuma yo guhabwa iyi karita basigaye bakina ari 10 aho iyi kipe yahise iragwa no kugarira ku basore bayo Ku munota wa 34, Amagaju FC yabonye uburyo bwayo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo butanga muri uyu mukino ku mupira Daniel Uwizeyimana yahinduye, Desire Iradukunda ananirwa kuwukoraho arebana n’umunyezamu Ndzila, uca hagati yabo urarenga ku ruhande rwa Rayon Sports nayo yabonye uburyo kuri Musore prince bwari kuvamo igitego ariko umupira awutera inyuma igice cyabere cyiri kugana kumusozo Habimana Yves nawe yarase igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye hejuru yizamu nyamara yarasigaranye n'umuzamu ,igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa 0-0.

Mu igice cya kabiri Rayon Sports yagarukanye imbaraga ishaka gufungura amazamu maze bidatinze ku munota wa 48" ibona igitego cyatsinzwe na Habimana Yves ku mupira wakuweho nabi na myugariro w’Amagaju FC atera ishoti rikomeye umusazu ntiyamenya uko bigenze. uyu musore yongeye kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri Ku munota wa 59"ku mupira warugaruwe nabi n’umunyezamu Henock, ariko awutera  hanze, nyuma y'ubwo buryo Ku munota wa 60, Rayon Sports yakoze impinduka Musore Prince na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimburwa na Harerimana Abdelaziz na Sindi Paul Jesus nyuma yizi mpinduka umukino waranzwe no gukinira mu kibuga hagati.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Amagaju FC igitego 1-0, uba umukino wa kabiri Murera itsinze yikurikiranya nyuma yo gutsinda Rutsiro fc nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon sports yagize amanota 10, undi mukino wari wabanjirije uyu Gicumbi fc yatsinze Gasogi  United ibitego 2-1.

 Oct 25, 2025 - 08:03