Vladimir Poutine yasinye itegeko rikangurira ingabo kujya kurwana muri Ukraine.

Perezida Vladimir Poutine yasinye itegeko rikangurira igice kimwe cy’abasilikari kujya kurwana muri Ukraine mu gikorwa bwita igikorwa kidasanzwe cya gisilikari. Putin avuga ko intego ze zitigeze zihinduka.

kwamamaza

Ibi byatangajwe kur’uyu wa gatatu, ku ya 21 Nzeri (9), Putin avuga ko abarebwa n’iryo tegeko ari abafite imyaka yo kurwana bashobora kujya mu rugamba muri Ukraine.

Yagize ati: “Njye mbona ari ngombwa gushyigikira icyifuzo cya Minisiteri y’ingabo cyo gukangurira abaturage bari mu gisirikare, bahoze mu gisirikari ndetse n’abafite uburambe  bufatika.”

Yongeyeho, ati:“Itegeko ryasizweho umukono ryerekeye ubukangurambaga  kandi riratangira gukurikizwa uyu munsi.”

 Ibi bibaye mugihe hakwirakwiraga amakuru avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga rusange ndetse bakagera no muri za gereza.

 Abarusiya bose bafite ubumenyi ku bijyanye n’igisilikari nabo bashishikarijwe kujya kurwana muri Ukraine mu karere ka Donbass. Vladimir Putin  yashimangiye ko ubwo bukangurambaga kugira ngo bajye kurwana ahangana n’ibirometero 1000.

 Ibi bibaye mu gihe kandi Uburusiya bwiteguye gutera inkunga amatora ya kamarampaka afatwa nk’ay’ingenzi cyane kuko agamije kugena niba ubutaka bwa Ukraine bwigaruriwe n’Uburusiya buziyomeka ku Burusiya.

Putin avuga ko gukora ibi ari ukurinda abaturage bahatuye abo yita aba-Nazi bari ku butegetsi muri Ukraine.

Perezida w'Uburusiya ati: “Nta kabuza tuzakoresha uburyo bwose dufite kugira ngo turinde Uburusiya n'abaturage bacu.” 

Nyuma yo gushinja ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi Uburusiya, ati: “Ntabwo ari ugusebanya! Intego y’iburengerazuba ni uguca intege, gucamo ibice no gusenya Uburusiya.”

Uburusiya buri gushaka abarwanyi 300 000 bo kuba biteguye kuba bajya kurwana mu rwego rwo kongerera ingufu ingabo zabwo ziri ku rugamba muri Ukraine. 

Sergueï Choïgou; Minisitiri w’ingabo, Serge Shoigu, yavuze Uburusiya bufite ubushobozi bwo gukangurira abantu bagera kuri miliyoni 25. 

Ku wa gatatu, Uburusiya bwemeje kandi ko umubare w'abasirikare 5 937 aribo bishwe kuva igitero cyagabwa muri Ukraine mu mpera za Gashyantare, umubare ukaba uri munsi cyane y'utangazwa na Ukraine ndetse n'Uburengerazuba.

 Sep 21, 2022 - 17:12