
Uwakorewe icuruzwa agira inama abandi kudashidukira ibyo bizezwa
Jul 31, 2024 - 08:10
Tariki 30 Nyagakanga buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, uyu munsi wizihizwa ku nshuro ya cumi, bamwe mu banyarwanda bavuga ko batazi icyaha cy’icuruzwa ry’abantu icyaricyo, mu gihe urwego rw’igigugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu myaka 5 habonetse abantu 297 bakorewe icuruzwa.
kwamamaza
Imyaka ibaye 10 isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, uba buri mwaka tariki ya 30 ukwezi kwa 7. Nyamara kuri iyi nshuro, uyu munsi usanze hari bamwe mu banyarwanda bataragira ubumenyi kuri iki cyaha.
Umwe ati "ntaho ndumva ngo babuze umuntu waho yacurujwe, simbizi".
Undi ati "ntabwo nabimenya bitarambaho, gusa njya mbyumva nko mu bihugu byateye imbere, njya mbibona kuma Television babikinamo ama filime".
Kuba hari abatabizi ntibivuze ko icuruzwa y’abantu ridahari mu Rwanda, ndetse bamwe mu barikorewe baraburira abanyarwanda.
Nyiranshimiyimana Yvonne, ni umwe muri bo. Uyu uvuka mu karere ka Rusizi, mu buhamya bwe avuga uko yisanze muri OMAN ho muri leta z’ubumwe z’Abarabu n’ibyo yahuriyeyo nabyo.
Ati "nabonye umuntu mbona aba Oman ndangije ndamukurikira( ku mbuga nkoranyambaga) dutangira kujya tuganira bisanzwe ndamuzaba nti ese ubundi ubahe arambwira ati mba Oman, nyuma yarambwiye ati tega ujye i Rwamagana noneho tugeze Rwamagana ahantu twaviriyemo, yari nimugoroba noneho aratubwira ngo mwambare neza ati tugiye guca ahantu hanyerera turagenda atubwira ko twinjiye muri Uganda".
"Tugeze ku biro baratubwira bati mwa bakozi mwe ibyo babijeje byose ntabyo nzi mugomba guhembwa amadorali 200, banshyize mucyumba baramfungirana, warazindukaga ugasukura inzu y'ibyumba 5 na salo, ukoza amasahani, ugateka, ukarera abana ukava kurera abana ukujya kurera abakecuru, ukora amasaha 24/24, hari igihe baguhamagara nka saa munani z'ijoro bakaguha umwana kandi uri buzinduke".
Akomeza agira ati "Ikintu nigiye muri ruriya rugendo niwumva ngo amafaranga yabuze mu Rwanda ntiwumve ko ari mu Rwanda honyine isi yose nta mafaranga ahubwo hama hamwe wicare ushake amafaranga mu buryo bumwe, wizirike urebe ko utazayabona".
Si uyu gusa kuko urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rugaragaza ko mu myaka itanu ishize hari benshi bamenyekanye ko bakorewe iki cyaha.
Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB ati "ibyo byaha birahari, mu myaka itanu abacurujwe cyangwa se abagizweho ingaruka ni abantu 297".
Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu wizihijwe bwa mbere 2014, ariko kuri ubu ku isi hose habarwa abasaga miliyoni 25 bakorewe icuruzwa ry’abantu, umugabane wa Asia uza imbere hagakurikiraho umugabane wa Africa, abagore n’abakobwa akaba aribo benshi kurusha abahungu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


