Ukraine: Zelensky yasezeranyije kurengera abanya-Ukraine bari mu duce twatoreye kwiyomeka ku Burusiya.

Volodymyr Zelensky; Perezida wa Ukraine yamaganye amatora yise adakwiriye yabaye mu duce tune tw’igihugu cye twigaruriwe n’Uburusiya, aho abayobozi baho bashyizweho n’iki gihugu bavuga ko amatora yitabiriwe cyane kandi batoye bemeza ko bashaka kwiyomeka.

kwamamaza

Ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya byavuze ko amajwi yose yabazwe mu turere twa Ukraine muri Zaporizhia, Kherson, Lugansk na Donetsk kandi ko batoye yego hagati ya 87,05% na 99,23%.

Mu ijambo rye, Zelensky yagize ati: “aya mahano yo mu turere twigaruriwe ntashobora no kwitwa kwigana referendumu. Tuzagira icyo dukora kugira ngo turinde abaturage bacu.”

 Igikorwa cy’amatora cyabaye mu gihe cyihuse mu minsi itanu gusa mur’uyu turere tungana na 15% by’ubutaka bwose bya Ukraine. Amakuru avuga ko abayobozi bashyizweho n’Uburusiya bafashe udusanduku tw’itora bakagenda inzu ku yindi batoresha, ibyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi na Ukraine bavuze ko bitemewe ahubwo bashakaga gukoresha agahato kugira ngo Uburusiya bwiyomekeho utwo turere tune.  

Ibyavuye mur’iyo kamarampaka bivugwa ko utu turere abadutuye bemeje kwiyomeka ku Burusiya. Icyakora Amerika yavuze ko izashyiraho icyemezo cy'umuryango w'abibumbye cyamagana referendumu ko ari ibinyoma, kandi ikazafatira ibihano bishya Uburusiya.

 Ibi bibaye mu gihe amakimbirane yiyongera hagati y’Uburusiya n’ibihugu by’Iburengerazuba kubera gukekwaho kwangiza imiyoboro ibiri ya gaz yo mu nyanja ya Baltique iri hagati y’Uburusiya n’Uburayi. 

Abayobozi hamwe n’inzobere zo ku mugabane w’Uburayi bavuze ko bishoboka kwivanga nkana. Kugeza ubu nta muyoboro wa Nord Stream urimo gutanga ingufu i Burayi.

 Sep 29, 2022 - 12:50