Urwego rw’abikorera ruza imbere mu kubamo ruswa - Ubushakashatsi

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, (Transparency International Rwanda), wamuritse ku nshuro ya 16 ubushakashatsi bwa ruswa mu Rwanda.

kwamamaza

Ubushakashatsi bw’uyu muryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane, Ishami ry'u Rwanda, bugaragaza ko ruswa mu Rwanda yagabanutseho hafi 4%, aho yavuye kuri 18,5% muri 2024 ikagera kuri 14,6 muri 2025.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 2360, aho bugaragaza ko urwego rw’abikorera ruza imbere mu kubamo ruswa, rwihariye 8,9%, Polisi y'u Rwanda ikaba iya kabiri ku ijanisha rya 6,2% na ho izindi nzego za Leta zikaba zihariye 6,1%.

Serivisi zatanzwemo cyane ruswa ni ibyangombwa byo kubaka, impushya zo gutwara ibinyabiziga, ibyangombwa by'ubutaka, imyanya y'akazi mu bigo ahanini by'abikorera ndetse n'izitangwa n'ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Ibikorwaremezo nka REG na WASAC.

 Dec 3, 2025 - 12:58