
Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje serivisi mbi nk’icyuho cya ruswa
Feb 13, 2026 - 17:16
Serivisi mbi zitangwa mu nkiko zimwe na zimwe mu Rwanda zatunzwe agatoki nk’imwe mu ntandaro ya ruswa, aho abayobozi bakuru mu butabera basabye abaturage kudatanga no kudaceceka unusabe bwa ruswa. Bashimangira ko ubutabera ari uburenganzira butagurwa.
kwamamaza
Ibi byatangajwe ku wa 12 Gashyantare (02) 2026, hasozwa icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.
Visi Perezida wa Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko hakigaragara bamwe mu bakozi batakira neza abagana inkiko, bagasubika ibirego kenshi, cyangwa bagaca imanza mu buryo butanoze, ibintu byica icyizere kandi bikaba icyuho cya ruswa.
Yagize ati: “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanyirize hamwe kuyirwanya."
“Serivisi mbi ni uguca urubanza rubi ku buryo buri wese arureba akabonamo ruswa. Urwego rw’Ubucamanza rushishikariza abakozi barwo gutanga serivisi nziza nk’umwe mu miti yo kurwanya ruswa.”

Yibukije ko nta mukozi uzihanganirwa naramuka agaragayeho kwaka cyangwa kwakira ruswa, anenga n’udutsiko twiyita abakomisiyoneri birirwa mu nkiko nta manza ahubwo bashaka kuyobya abaturage.
Ati:"Haracyagaragara bamwe mu bakozi b’inkiko batanga serivisi mbi, nyamara bagenzi babo bagahitamo kubahishira, abahabwa serivisi mbi na bo bagahitamo kubiceceka. Hari aho batakira abagana inkiko babwirwa amagambo meza, ibirego bitinda gufatirwa umwanzuro, ababitanze ntibasobanurirwe bagahezwa mu gihirahiro."
Yongeraho ko “Hari ugusiragiza abaturage no gusubika bya hato na hato kandi bidafiwe ibisobanuro […] Serivisi mbi ihatse izindi ni uguca urubanza rubi."
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, na we yemeje ko ruswa idakwiye kwihanganirwa mu nzego z’ubutabera. Yasabye abahura na yo gutanga amakuru kuko serivisi z’ubutabera ari ubuntu.
Perezida wa Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yijeje ubufatanye mu kurandura ruswa, ashimangira ko umwavoka uzayigaragaraho atazihanganirwa.
Imibare ya Transparency International ya 2025 igaragaza ko abafite aho bahurira n’inzego z’ubutabera bavuga ko ruswa iri kuri 3,1% mu bushinjacyaha, 2,7% mu bugenzacyaha, na 2,4% mu bacamanza. Ni mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 41 ku Isi mu kuyirwanya.


@Imvaho Nsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


