Urubyiruko rurasabwa gukwirakwiza indagaciro za kinyafurika mu kubaka Afurika iboneye

Abanyeshuri basoje amasomo ajyanye n’Ubunyafurika yateguwe n’umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika (pan African movement) basabwe gukoresha amasomo bahawe mu gukwirakwiza indagaciro za kinyafurika mu kubaka Afurika iboneye.

kwamamaza

Ni amasomo ashishikariza abantu by’umwihariko urubyiruko gukunda no guharanira agaciro ka Afurika yateguwe n’umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika (pan African movement) afite insanganyamatsiko igira iti "kubaka Umunyafurika uboneye".

Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’uburezi Pascal Gatabazi, agereranya aya masomo n’itorero ry’igihugu.

Ati "aya mahugurwa meza n'ayagereranya n'itorero ry'igihugu ukuntu ryigisha ubunyarwanda kugirango tugire umunyarwanda uhamye, umunyarwanda ukwiye".

Abanyeshuri basoje aya masomo bagaragaje impamvu bayahisemo n’icyo agiye kubamarira.

Nyiramwiza Anne Marie ati "aya masomo yatwigishije twongera no gufungura amaso kubera ko twagiye tubona abantu benshi batwigisha bafite ubunararibonye butandukanye, bakomeje kutwibutsa mubyukuru ko Afurika kugirango itere imbere nuko twese tubigiramo uruhare kandi dufatanyije".    

Keza Orga nawe ati "urubyiruko nitwe mbaraga, abakuze bari kugenda bavamo nitwe tuzaba abayobozi b'ejo hazaza, izi porogarame ziri kutwigisha uburyo tugomba kwitwaramo nk'abayobozi".

Yakomeje agira ati "twaje gusanga ikibazo kiri muri Afurika ni imiyoborere mibi iri muri Afurika".    

Epimac Twagirimana umuyobozi mukuru wungirije wa Pan African movement avuga ko aya masomo banakomeza kuyageza no mu mashuri abanza n’ayisumbuye binyuze mu ma Club ya pan African abarizwa mu bigo by’amashuri.

Ati "mu mashuri mato dufite club, niho dutangirira gufatanya n'abana n'Ababyeyi babo n'abarezi kumenya intumbero ya Afurika twifuza, dufite integanyanyigisho dutegura tukabagezaho ariko tukanabasura mu bigo byabo aho baherereye, mu mashuri yisumbuye n'aho ni kimwe, intumbero ni iyo gukomeza kubaka urubyiruko twifuza rwa Afurika, rubereye Afurika y'ejo hazaza". 

Hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri basoje aya masomo mu cyiciro cya mbere hakaba hahise hatangizwa n’icya kabiri,  hahugurwa abanyeshuri bazanahugura bagenzi babo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 19, 2024 - 10:07