
Urubyiruko rweretswe amahirwe agaragara mu gihugu cya Pakistan
May 17, 2024 - 08:13
Kuri uyu wa 4 Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yasoje amahugurwa yo guhugura urubyiruko rwiga muri kaminuza z’u Rwanda n’abazirangijemo mu rwego rwo kubereka amahirwe ari mu buhinzi bugamije ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kugirango uru rubyiruko rumenye ayo mahirwe ndetse rwibande kuri ubwo buhinzi ruzi ibihingwa bikenewe n’abaturage benshi mu bihugu byo hanze.
kwamamaza
Ni amahugurwa abaye ku cy’iciro cya 2 aho hatumirwa urubyiruko ruturutse muri kaminuza zitandukanye n’abazirangirijemo bakerekwa amahirwe agaragara mu gihugu cya Pakistan gituwe n’abo mu idini ya Islam barenga miliyoni 200, bakaba bakunze kwinywera ikawa n’icyayi, muri ayo mahugurwa amaze kwitabirwa n'abagera kuri 65 hahamagarwa ba rwiyemezamirimo muri ubwo buhinzi bugamije ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakabasha gutinyura uru rubyiruko nkuko Bwana Naeem Khan Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda abivuga.

Ati "Twebwe dushobora kubagurira icyayi, ikawa, uyu munsi twatangira n’imbuto z’avoka , ibishyimbo imboga n’ibindi ariko n’abanyarwanda bakagezwaho umuceri, ni igihingwa gikenerwa na benshi uretse ibyo hari n’ubundi buryo twakoranamo mu biguhu byombi birimo imyambarire, inganda, ubuvuzi n’ibindi bigaragaza ubufatanye bikazamura isoko ry’u Rwanda".
Bamwe mu banyarwanda bajyana hanze ibicuruzwa birimo icyayi ikawa n’avoka mu buryo bw’ubucuruzi bavuga ko koko urubyiruko rukwiye gukangura ibitekerezo rukamenya ko ubuhinzi burimo amahirwe akomeye byacuruza mu bihugu by’amahanga.

Umwe ati "ambasaderi yatugaragarije ko muri Pakistan banywa ikawa nyinshi n'icyayi cyinshi ku buryo duhuje imbaraga hamwe n'abahinzi dufite mu gihugu cy'u Rwanda twizera ko umusaruro wacu dufite mwiza wazabasha kugera muri Pakistan abahinzi bakabyungukiramo kubera ko tuzaba dufite isoko ryagutse".
Bamwe muri uru rubyiruko rw’abanyeshuri biga muri kaminuza n’abazisojemo bahuguriwe gukangura ubwenge bakamenya ko urwego rw’ubuhinzi rwavamo ubucuruzi bwiza bwambukiranya imipaka bugakiza ababikora, bavuga ko ubwo bumenyi biteguye kububyaza umusaruro.

Umwe ati "ubumenyi baduhaye ni ukuntu twarema ubumwe hagati y'ibihugu byombi, ubundi bumenyi baduhaye ni ukwihangira umurimo tukumva ko bishoboka".
Undi ati "batwigishije uburyo ushobora kuba umucuruzi mwiza wambukiranya imipaka ukaba wakinjiza ibintu biturutse hanze mu gihugu ukaba ndetse wanabisohora cyane cyane nk'ibyo dukora twebwe nk'abiga ubuhinzi icyayi, ikawa ndetse na avoka".
Mu bisanzwe ubucuruzi buhuza igihugu cya Pakistan n’u Rwanda ibicuruzwa binyura ku cyambu cya Mombasa ariko ibiganiro hagati y’ibihugu byifuza ko mu Rwanda hava icyayi, ikawa hamwe n’avoka dore ko ari bimwe mu bikunzwe muri icyo gihugu cya Islam naho mu Rwanda hakagezwa ibicuruzwa bitandukanye birimo umuceri, ibikorwa mu mu nganda birimo imyambaro n’imiti, kandi ibyo bigakorwa nta bindi bihugu n’izindi nzira binyuzemo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


