Urubyiruko rurashimirwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Mu gihe umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) ushimira ubwitabire bw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bugenda buzamuka ugereranyije n’ibihe byashize, bamwe mu rubyiruko bavuga ko kwitabira ibikorwa nk’ibi bibafitiye akamaro ndetse ko ari n’inshingano zabo kumenya amateka no kuyasigasira, ariko bagasaba ko ubukangurambaga bwakongerwa by’umwihariko ububashishikariza gusura inzibutso n’ahandi bakwigira amateka.

kwamamaza

Imyaka ibaye 31, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe cyo kwibuka kirangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, amateka akwiye gusigasirwa agahererekanywa mu biragano byose.

Ibi byagorana igihe ababyiruka baba batibona muri aya mateka ngo bayagire ayabo, ariko urubyiruko rw’u Rwanda rurashimirwa umuhate n’intambwe bamaze gutera mu kumenya amateka y’igihugu cyabo, ibitanga icyizere ku ruhare rwabo mu kuyasigasira.

Bishimangirwa na Safari Hamudu, Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge, ushingira ku kuba ababyiruka bagaragara mu bikorwa byo kwibuka, ndetse akabaha n’inshingano.

Ati "mu myaka yo hashize hari igihe wabonaga ko ari ukurusunika ariko uko rugenda rukura rugenda rwumva agaciro ko kwibuka kubera kubana n'abarokotse Jenoside babasobanurira ibyababayeho, bumva nabo ko igihugu ni ejo habo hazaza, nibo rubyiruko nibo bagomba kuzacyubaka, niyompamvu bumva ko bagomba kumenya amateka kugira bazemenye ibyo bubakiraho, bamenye ibibi babyirinde bamenye ibyiza babikurikize".       

Akomeza agira ati "Abari bafite umugambi wo gukora Jenoside n'ubu ntibarahagarara icyo gihe urubyiruko rwarangara twazasanga turi ahabi, twebwe tubyina tuvamo urubyiruko nirwo rugomba kudusimbura, tugomba kurutoza umuco wo gukunda igihugu, tukarutoza umuco wo gusigasira amateka y'ibyagezweho, rurasabwa kwitabira rukabijyamo nk'ibyabo, basure inzibutso, bamenye ibyabaye muri Jenoside, baganire n'abarokotse Jenoside, baganire n'ubuyobozi". 

Bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kumenya amateka babifata nk’inshingano z’abo nk’abanyarwanda, ndetse ngo bafite umuhate. Ariko kandi ngo ubukangurambaga buracyakenewe.

Umwe ati "kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kanini cyane, urubyiruko nitwe kenshi dukoresha imbuga nkoranyambaga ugereranyije n'abantu bakuru, kumenya amateka y'igihugu biba byiza kuko n'igihe turi gukoresha imbuga nkoranyambaga tugahura n'abantu bavuga amateka uko atari twebwe tubasha kubahinyuza kuko tuba tuzi amateka, ubukangurambaga bugomba gukomeza kugirango umubare w'abantu bitabira gusura inzibutso bamenye amateka biyongere".   

Undi ati "aho urubyiruko tugeze dufite inshingano zo kwiga amateka cyane ko noneho natwe dusigaye turi bamwe mu bashobora kujya gutanga ibiganiro kuko twigishijwe kandi neza, ubukangurambaga burakenewe cyane ko aritwe Rwanda rw'ejo, tutamenye amateka yacu ntabwo twaba tuzi iyo tujya".     

Kugeza ubu, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu Rwanda usanga urubyiruko ruri mu bikorwa binyuranye mu gufasha imigendekere myiza ya gahunda, mu gihe kugeza ubu hamwe na hamwe ku nzibutso abahagaragara basobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi usangamo abakiri urubyiruko, intambwe iganisha ku cyizere cy’uko amateka y’u Rwanda mu hazaza ari mu biganza byiza.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali 

 Apr 8, 2025 - 09:44