Urubyiruko rurasaba ubukangurambaga ku buryo bwo kwipima SIDA

Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gushikariza abanyarwanda kwitabira kwipimisha virusi itera SIDA, hari abiganjemo urubyiruko basaba ubukangurambaga ku bikoresho byifashishwa bipima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugirango bajye boroherwa no kumenya uko bahagaze batagombye kujya kwa muganga.

kwamamaza

Hashize iminsi inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko ubwandu bwa virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera by’umwihariko mu rubyiruko, ibituma zisaba aba kwipimisha kenshi ngo bamenye uko bahagaze, ndetse byasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gufasha ababishaka kwipima bo ubwabo bidasabye kujya kwa muganga.

Nyamara abiganjemo urubyiruko bavuga ko nta makuru ahagije bafite ku bikoresho byagenewe kwipima bakaba basaba ubukangurambaga.

Umwe ati "twasaba ibyo bikoresho byatuma umuntu abasha kwipima, naba ngashaka nkareba uko mpagaze, babanza bakabitwigisha bamara kubitwigisha natwe tukabona ukuntu nzajya mbibwira abandi nabo bakagakoresha".     

Undi ati "bibaye byiza babyegereza abaturage bakabigisha uburyo bwo kwipima kuko hari ababura umwanya kubera baba bari nko mu kazi, batwegereza ababishinzwe cyangwa se ababihuguriwe bakabigisha cyangwa bakabishyira no mu midugudu, abenshi byaborohereza nta nubwo bagira ipfunwe".     

Ngabonzima Louis, umukozi wa porogarame yo kurwanya SIDA mu ihuriro ry’imirango itari iya leta yita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko hagikenewe ubukangurambaga, ariko bukajyana no kureba niba ibiciro by’ibi bikoresho bijyanye n’amikoro y’ababikeneye.

Ati "icyakorwa kiba gikubiye mucyo twita ubukangurambaga buhereye kuri twebwe abafite ibikoresho bigiye gutangwa ariko na wawundi wagize amahirwe yo kumenya amakuru akaba yayageza kuri mugenzi we uko niko shene y'amakuru yagenda agera ku bantu benshi muri rusange cyane ko babantu bari mu byiciro cyane cyane nk'urubyiruko baba bafite aho babarizwa, baba bafite amatsinda babarizwamo, baba bafite aho bahurira henshi, turabakangurira ko buri wese wagize amahirwe yo kubona amakuru yayageza kuri mugenzi we".      

Raporo y’umwaka ushize wa 2023 yagaragazaga ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri kugenda bugabanyuka ariko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bugenda bwiyongera bukaba bwari bugeze ku kigero cya 35%.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Nov 21, 2024 - 09:44