
Urubyiruko rurasaba inteko rusange zabo zihariye aho batuye
May 21, 2024 - 08:22
Bamwe mu rubyiruka ruhagarariye urundi mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu nzego z’ibanze, barasaba ko hakongerwa imbaraga mu gutegura inteko z’urubyiruko aho batuye ku gira ngo barusheho gusobanukirwa n’uruhare rw’abo mu kubaka igihugu.
kwamamaza
Nyuma y’inteko rusange y’abahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’urubyiruko bo kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere ka Bugesera, aba baravuga ko inteko nk’iyi ibungura byinshi ku ruhare rwabo nk’urubyiruko mu kubaka u Rwanda, gusa na none ngo ubutumwa nk’ubu ntibugera kuri bose, ibyo baheraho basaba ko urubyiruko rwahabwa umwanya wihariye w’inteko rusange mu nzego z’ibanze.

Umwe ati "abayobozi bacu bakagiye bapanga inteko mu mudugudu z'urubyiruko atari ukuvuga ngo urubyiruko n'abakuze bavange, bagapanga inteko y'urubyiruko, ubu butumwa dukura hano natwe tukabugeza mu byaro".
Undi ati "hari urundi rubyiruko rwasigaye mu midugudu mu tugari, ikintu cyaba cyiza kugirango bya bipimo byacu by'imibare bizamuke nuko no mu midugudu byahagera na babandi bose tugahurira hamwe".
Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga n’ubukorerabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, avuga ko iki cyifuzo cy’urubyiruko cyatekerejweho nyuma yo kubona ko ubwitabire bwarwo butaragera ku gipimo gikenewe, ndetse ngo igisubizo kiri mu nzira nziza.
Ati "turimo dutekereza ubundi buryo urubyiruko rwahabwa ibyo bishimiye, turimo turashaka uburyo byakorwamo ariko twabitekerejeho bizaganirwaho n'inzego zo hejuru ariko turimo turatekereza ko habaho inteko rusange niyo byaba rimwe mu kwezi cyangwa kabiri mu kwezi ariko tukamenya ngo bijyanye n'ibyiyumviro by'urubyiruko".

Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ku ibarura rusange cyakoze muri 2022, igaragaza ko muri miliyoni zisaga 13 z’abanyarwanda, abari munsi y’imyaka 30 ni ukuvuga abakiri urubyiruko bihariye 65% by’abanyarwanda bose, ibisaba ingamba nshya mu kwinjiza urubyiruko muri gahunda zitandukanye mu rwego rwo kubafasha kwibona no kwisanga mu kubaka ahazaza h’igihugu cyabo.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Bugesera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


