
Urubyiruko rufite virusi itera SIDA abenshi bafite agahinda gakabije
Jul 1, 2024 - 07:37
Urugaga nyarwanda rwabafite virusi itera sida, inzego z’ubuzima RBC na Minisiteri y’ubuzima n'indi miryango ikora ku buzima cyane cyane kuri virusi itera sida bamuritse ubushakashatsi bwakozwe kungimbi n’abangavu bafite virusi itera sida ku bijyanye n’imitekerereze iganisha ku gahinda gakabije bakunze guhura nako. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe hagamijwe kurwanya ubwandu bushya bwugarije urubyiruko.
kwamamaza
Ubu bushakashatsi kugahinda gakabije bwakorewe kubangavu n’ingimbi ndetse n'abari mubigo bitatu by’igororamuco bafite virusi itera sida, bwagaragaje ko abagafite akenshi kaba karaturutse ku bijyanye n’imirire, gufatwa kungufu, gupfusha, ihutazwa n'ibindi bashobora kuba barakorewe.
Mutambuka Deo umunyamabanga nshingwabikorwa w'urugaga nyarwanda rwabafite virusi itera sida agaruka kucyatumye ubu bushakashatsi bukorwa.
Ati "harimo impamvu nyinshi zitandukanye izituruka ku miryango, izituruka kukato abantu bahabwa aho bakomoka, aho biga ariko na none bigaterwa n'ubuzima umuntu aba abayemo, kubura ababyeyi ugasanga hari ababura ibiryo, imibereho ugasanga ntibimeze neza, byagaragaje ko ari imwe mu mpamvu zishamikiyeho zituma ako gahinda gakabije kabaho mu rubyiruko rufite virusi itera sida".
"Tugiye kureba uburyo dukora ubukangurambaga ku miryango, ubukangurambaga ku mashuri, abaturage muri rusange babifate nk'ibyabo kubera ko uyu mwana ufite agahinda gakabije yitaweho ejo azaba ari inyungu ku gihugu ariko natitabwaho ejo azaba ikibazo ku gihugu."
Kutabwira abana ko bafite virusi itera sida bakiri bato batarageza ku myaka 10-14 nabyo biri mubishobora gutera agahinda gakabije nkuko umubyeyi ufite virusi itera sida yemeranya n'ubu bushakashatsi kuko nawe byamubayeho umwana we agira agahinda gakabije.
Ati "yagize ihungabana riteye ubwoba cyane akajya ahora ancyurira ariko nkamusaba imbabazi kuburyo yashatse no gucikiriza amashuri njyira abajyanama baramufasha ariga birangira yiyakiriye, umwana utarabwiwe n'ababyeyi be ko yanduye agira ihungabana agahora afite agahinda, ibyo akora byose aba afite agahinda agahora yigunze".
Gasana Michel umukozi wa RBC ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mumutwe mu ishami ryo kurwanya sida, avuga ko nyuma yo kubona ibyavuye mubushakashatsi ku gahinda gakabije kubangavu n’ingimbi bafite virusi itera sida bagiye kurushaho kwegerwa ndetse hagakorwa ubukangurambaga.
Ati "ubushakashatsi icyo buberaho ni ukugaragaza ishusho ariko bukanatanga n'inama z'ibyakorwa tugiye kureba dukurikije ibyagaragajwe n'ubushakashatsi turebe ku ngamba twari dusanganywe niba hari icyo twakongeraho, tukegera urwo rubyiruko, kongera ibiganiro gufasha abafashamyumvire cyangwa se abajyanama b'urungano tukabaha ubushobozi bwo kuba baganiriza bagenzi babo hanyuma tukanashishikariza n'ibigo by'ubuvuzi tukabifasha haba mu mahugurwa no kubyubakira ubushobozi".
Imibare y'ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe n'urugaga nyarwanda rw'abafite virusi itera sida RRP+ bugaragaza ko iki kibazo cy'agahinda gakabije kuri uru rubyiruko giteye impungenge cyane cyane kubari mu bigo gororamuco kuko mu bari muri ibi bigo bagera ku 7537 harimo 5,3% bafite virusi itera sida bafite agahinda gakabije, mugihe ku isi urubyiruko rungana na miliyoni 2, 46% bafite aka gahinda, 25% muri bo batuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


