
Umwarimu wigisha muri kaminuza ukekwaho gusambanya abana abashukisha amafaranga yatawe muri yombi
Jan 20, 2026 - 12:15
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri kaminuza, ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abashukisha amafaranga mu bihe bitandukanye.
kwamamaza
RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Dr Manirakiza Benjamin, mu bihe bitandukanye, yagiye agirana imibonano mpuzabitsina n’abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga.
RIB yibukije ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw'ejo hazaza, bigira ingaruka k'umuryango we ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange.
Yihanangirije kandi uwo ari we wese usambanya umwana, ivuga ko ibyo bikorwa bitihanganirwa. RIB yasabye abana kwirinda ababashukisha amafaranga n'ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri, bibicira ubuzima.
Ubu Dr Manirakiza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


