Umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha agiye gusuzuma ibyaha by’intambara byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) yatangaje ko azakora isuzuma ku byaha bishinjwa ingabo n’imitwe yitwaje intwaro mu nyata ya Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo [RDC].

kwamamaza

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umushinjacyaha Karim Khan yatangaje ko afite umugambi wo gukora isuzuma mu buryo bwihutirwa kugira ngo bagenzurwe niba hari ibimenyetso byatuma hatangizwa iperereza.

Ubusanzwe Guverinoma ya DRC yari yarasabye urukiko gukora iperereza ku byaha biri mu bubasha bwarwo mu karere kuva ku ya 1 Mutarama  (01)2022 kugeza ubu.

Nimugihe Kinshasa ishinja M23 ("Mouvement yo ku ya 23 Werurwe (03)"), yahoze ari inyeshyamba ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bonyeye gufata intwaro mu mpera za 2021, kugaba ibitero mu ntara ya  Kivu y'Amajyaruguru, mu burasirazuba bw'igihugu.

DRC yari yarasabye urukiko mu 2004, rutangiza iperereza ndetse rutangaza n’ibihano bikomeye. Umushinjacyaha Karim Khan yavuze ko Kinshasa yongeye kurusaba ayisaba ko hakorwa iperereza ku byaha byakozwe kuva ku ya 1 Mutarama (01) 2022 kugeza ubu.

Umushinjacyaha wa ICC ifite icyicaro i La Haye, yatangaje ashaka gukomeza byihutirwa isuzuma byihutirwa. Yasobanuye ko ikizakorwa kur’iyi nshuro ari ukugenzura niba  ibibazo bibiri byagaragajwe na guverinoma ya RDC bifitanye isano ihagije ngo bibe kimwe.

Isuzuma ry’ibanze rikoreshwa muri rusange n’uru rukiko rwashyizweho muri 2002 kugira ngo rukurikirane abakoze ibyaha hirya no hino ku isi. Riziga niba ibyatangajwe bihagije kugira ngo hatangizwe iperereza rimwe.

 Karim Khan yaherukaga gusura DRC mu mpera za Gicurasi (05), cyane cyane mu burasirazuba bw'iki gihugu, nk’agace kugarijwe n’urugomo rw’imitwe myinshi yitwaje intwaro ihakorera, nyinshi bavutse mu ntambara zo mu myaka ya za 90-2000.

Nimugihe impuguke za ONU zagaragaje ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ariko yaba uyu mutwe ndetse n’u Rwanda rurabihakana.

 Jun 16, 2023 - 06:16