Umurage w'amajwi n'amashusho kuwucunga biragoye

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurage uri mu buryo bw'amajwi n'amashusho, abashinzwe ishyinguranyandiko mu bigo bya leta na za Minisiteri bagaragaje inzitizi zirimo ikoranabuhanga ridahagije, no kutoroherwa no kugera ku murage wo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

kwamamaza

Mu majwi atumvikana neza bijyanye n'igihe yafatiwe, indirimbo iri mu Kinyarwanda, yaririmbwe n’abanyarwanda ifatirwa mu Rwanda mbere y'ubukoloni, ikaba imwe mu ndirimbo n’imbyino ibihumbi bine by’umurage w’u Rwanda byari bibitse mu Bubiligi.

Ubu biri gutunganywa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugirango bibikwe neza ndetse bicungwe n’abanyarwanda,ariko ngo muri ibi uko ari ibihumbi bine harimo ibirimo amacakubiri nk’uko Amb. Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w'Inteko y'Umuco yabigarutseho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku murage uri mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati "harimo nk'indirimbo n'imbyino usanga zirimo nk'amacakubiri, wenda ni nayo nenge igaragara muri izo ndirimbo, ibyo byose ni bya gihamya by'uburyo ubukoloni bwagiye bugoreka amateka, uwo murage rero uracyahari aho bawuduhereye turimo turawutunganya neza kugirango uzashobore kumurikwa mu ngoro z'umurage cyangwa mu kigo cy'ishyinguranyandiko kugirango abanyarwanda muri rusange bawugereho". 

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku murage w'amajwi n'amashusho, ngo usanze abafite inshingano zo kubika no kubungabunga umurage ni ukuvuga abashinzwe ishyinguranyandiko mu bigo bya leta na za Minisiteri bagifite inzitizi zinyuranye.

Philomene Nyirahakuzimana ushinzwe ishyinguranyandiko muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yagize ati "ingengo y'imari ishyirwamo iba ari nkeya no kuba tutari twagira amahugurwa ahagije mu buryo bwo kubibika usanga bitabitswe neza cyangwa bitabitswe aho bigomba kuba biri bigahama ku babikoze bityo nyuma y'igihe gito bikaba bishobora no kubura cyangwa bikangirika".   

Nkurikiyinka Pascal ushinzwe ishyinguranyandiko mu nteko ishinga amategeko nawe yagize ati "ama kasete ariho amajwi n'amashusho kuri manda zose zagiye zibaho mu nteko ishinga amategeko turayafite tugerageza kuyashyira ahantu heza ariko inzitizi dufite nuko tutarashobora kuyashyingura neza mu buryo bw'ikoranabuhanga".    

Nyamara ngo gucunga umurage w’amajwi n’amashusho biragoranye, ariko ngo hazakomeza ubukangurambaga.

Amb. Robert Masozera yakomeje agira ati "icyuho cyagaragaye cyane rero nuko ayo makuru menshi abitse mu majwi n'amashusho ari kubikoresho bya kera byangirika, ubu hagezweho ubundi buryo bw'ikoranabuhanga gushyira ayo majwi cyangwa guhindura ibyo bikoresho byari muri ubwo buryo bikajya mu buryo bw'ikoranabuhanga natwe nk'ikigo kibishinzwe ntago turashobora kwegeranya bihagije uwo murage, kuri uyu munsi aba ari n'umwanya wo gukora ubukangurambaga dukangurira abantu bafite uwo murage kuba banawutuzanira kugirango tuwubike neza cyangwa niyo bawugumana ariko  bakaba bafite amahugurwa ahagije y'uburyo ubikwa neza".   

Ni inshuro ya Kabiri u Rwanda rwizihije uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umurage w’amajwi n’amashusho. Mu gufasha abashinzwe ishyinguranyandiko mu bigo byose bya Leta na za Minisiteri, inteko y’umuco yabahuguye ku micungire y’uyu murage, banagaragarizwa ko hagikenewe urugendo mu ishyinguranyandiko mu Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 28, 2022 - 13:16