Intambara ya Israel - Hamas: “Amahoro na Hamas ni ibintu bitajyana” Mark Regev

Mark Regev; umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Israel ndetse wahoze ahagarariye iki gihugu mu Bwongereza , yatangaje ko nta mahoro na Hamasi ari ibintu bitajyana!

kwamamaza

Mu kiganiro Regev yagiranye na BBC yavuze ko nta mahoro ashoboka hamwe na Hamas kandi bi babivuze ku mugaragaro.

Asa n’ugendera ku byatangajwe na Taher El-Nounou, umwe mu bayobozi ba Hamas ushinzwe itangazamakuru, yavuze ko mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye New York Times ko umutwe wa Hamas wizeye ko intambara na Israel izahoraho mu mbibi zose.

Ati: "Kandi ni cyo gituma abanya-Israel bari hamwe 100% bavuga bati ‘twanze gukomeza kubana n’aka karere k’iterabwoba ko mu majyepfo’. Kandi tugomba kuvuga iby’ahazaza ha Hamas itariho”.

Ku rundi ruhande, uyu mutegetsi yabajijwe niba igihugu cye kizagira uruhare mu isanwa rya Gaza yasenyuwe cyane n’ibibombe byarashwe mu ntambara yo kwihorera, Regev yavuze ko amafaranga igihugu cye guteganya gukoresha ari ayo gusana uturere two mu majyepfo ya Israel.

Ibi bisobanuye ko Israel itarajwe inshinga no kuzasana Gaza mugihe nayo hari uturere twayo twasenywe na Hamas.

Gusa yavuze ko hitezwe ko hazaboneka abafatanyabikorwa mpuzamahanga bazatanga inkunga yo gusana Gaza.

Ati: "Si ngombwa ko Israel ari yo itanga amafaranga…iyi si intambara twatangije cyangwa twifuje, nk’uko ubizi. Hamas ni yo igombaa kubazwa aya makimbirane”.

Kuba harabayeho itangwa ry’agahenge mu ntambara ya Gaza, abantu benshi bakomeje kwibaza niba yaba intangiriro y’ibiganiro biganisha ku guhagarika iyi ntambara.

Gusa Netanyahu aherutse gutangaza ko igihugu cye cyemeye agahenge nk’umwanzuro wari ugoye ariko wari ngombwa, bityo nyuma yahoo urugamba ruzakomeza kugeza Hamas iranduwe burundu.

Muri aka gahenge, muri munya-Israel washimuswe ari kurekurwa aguranywe abanya-Palestine 3. Icyakora kongereweho iminsi ibiri kugira ngo abandi banya-palestine bafungiwe muri Israel barekurwe.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Israel byatangaje ko byabonye urutonde rw’abashimuswe byitezwe ko bararekurwa kur’uyu wa kabiri, kandi imiryango yabo yabimenyeshwejwe.

 Mu baraye barekuwe, harimo abagore babiri, abana icyenda ndetse n’impinja bose bari bashimuswe ku ya 7 Ukwakira (10) 2023.

Kugeza ubu, abantu 170 ni bo bagifungiwe muri Gaza ariko Hamas ivuga ko atari yo ibafite bose, ndetse bikaba bishobora gukoma mu nkokora umugambi wo kurekura abugarijwe kurusha abandi.

Gusa Amerika ivuga ko izakomeza gukora uko ishoboye kugira ngo agahenge gakomeze kugeza bose barekuwe.

Ku ruhande rwa Palestine, abari bafungiwe muri Israel barekuwe bamaze kuba 150 kuva impande zombi zitangiye guhanahana abo ziyemeje kurekura mu cyumweru gishize.

 Nov 28, 2023 - 12:48