Leta z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zirasabwa kubahiriza amasezerano ahuriweho.

Abadepite bagize inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) baravuga ko kuba hari ibihugu bidashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ahuriweho ya EAC bikomeza kudindiza intego nyamukuru y’uyu muryango. Iyo ntego ni iyo gutuma ibihugu biwugize bibana bya hafi nk’igihugu kimwe. Abadepite b’inteko y’uyu muryango basaba za guverinoma gukora uko zishoboye kose zikabishyira mu bikorwa.

kwamamaza

Mu nteko rusange yahurije Abadepite bagize inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) mu cyumba cy’inteko ishingamategeko y’u Rwanda ku wa mbere, bagarutse kuri Raporo ya komisiyo ishinzwe ikurikiranabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’amategeko ahuriweho y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ubwo aba badepite bayisesenguraga, bagaragaje ko bababazwa no kuba hari ibihugu bitarashyira mu bikorwa amwe mu masezerano, bavuga ko iryo tinda rirabangamye.

Umwe yagize ati: “Twese turabizi ko sudani y’Epfo ari igihugu cy’imyaka 11 gusa, ariko ibyo ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kudashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho, kuko ibi bidukururira ingaruka nyinshi."

Undi ati: "ntidushobora gutera intambwe mu gushyiraho andi masezerano cyangwa indi nkingi y’ubufatanye mugihe n’izabanje zitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, hakomeje kubaho gukererwa, mu gihe gukora ibyemeranyijweho, guhuza amategeko bidakorwa ku gihe.”

Kennedy Ayason; Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ikurikiranabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’amategeko ahuriweho y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko kuba gushyira mu bikorwa amwe mu masezerano bigenda biguruntege bikoma mu nkokora intego yo kugira akarere kamwe.

Avuga ko za guverinoma zikwiye kubyitaho, ati: “Icyo twavuga ni uko nta kindi ibihugu byakora uretse gushyira mu bikorwa amasezerano yose byihuse. Bagomba kubyihutisha kuko ni amasezerano baganiriyeho kandi bigomba gukorwa kuko dukeneye EAC, aho umuturage yisanga, yajya mu Burundi, Tanzania, Sudani y’Epfo n’ahandi, ukumva nk’aho uri mu gihugu cyawe.”

Muri rusange amasezerano yatinze gushyirwa mu bikorwa agera kuri atandatu. Kugeza ubu Repubulika yunze ubumwe  ya Tanzania nicyo gihugu kiri inyuma mu gushyira mu bikorwa amasezerano ahuriweho kuko gifite amasezerano agera kuri atatu cyatinze gushyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko, inteko ishingamategeko y’umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yemerewe n’amategeko gufatira ibihano igihugu kinyamuryango cya EAC mu gihe cyaba kinangiye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nk’amasezerano.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qpG_5hJmeBI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Nov 1, 2022 - 10:54