“Umunsi mpuzamahanga w’umugore si ibiriro gusa!” Mukamwiza Hortanse CNF Nyarugenge.

Inama y'Igihugu y'Abagore CNF mu karere ka Nyarugenge yaganirije ababyeyi barerera mu kigo bifasha abana batishoboye ku bibazo byugarije umuryango, uburyo byabonerwa ibisubizo ndetse n’uburyo umuryango ushobora gufatanya kugirango bubake umuryango utekanye kandi ushoboye. Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe (03).

kwamamaza

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko ibi biganiro byabafashije kumenya ko umunsi mpuzamahanga w’umugore atari ibirori gusa, ahubwo aba ari n’igihe cyo kurebera hamwe agaciro k’umugore ndetse ari nako barushaho kwagura ibitekerezo.

Iki gikorwa cyo gusura aba babyeyi cyakozwe mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange, byitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore uzizihizwa ku wa gatatu, ku italiki ya 8 Werurwe (03).

Biteganyijwe ko ibiganiro hirya no hino mu gihugu bikomeza gutangwa mbere na nyuma y’uwo munsi kugirango bitaba ibyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga gusa, ahubwo isomo risigara ribe ari iritanga impumbero y’imibereho myiza ishingiye ku iterambere ry’uburinganire, nkuko bivugwa na Mukamwiza Jeanne Hortance; ushinzwe ubutabera mu nama y’igihugu y’abagore [CNF] mu karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro bagiranye n’ababyeyi barerera mu kigo gifasha abana batishoboye kibarizwa mu murenge wa Nyamirambo, ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango ndetse n’uko byakemuka, Mukamwiza yagize ati: “Uriya munsi ntabwo ari ugukenyera gusa tukajya kuvuga ibyo twagezeho, ahubwo byaba na byiza gukora ku mutima wa buri wese agatekereza uburyo yaba umugore mwiza.”

“ uriya munsi ntudusigire ibirori gusa, ahubwo ukadusigira n’imibereho myiza yaturutse mu bwenge twungutse mu byari biteguye muri kiriya gihe.”

Bamwe mu  babyeyi barerera mur’iki kigo bavuga ko banyuzwe n’ibyo baganirijwe ndetse ko bifite umumaro ukomeye kuko birushaho gufungura ibitekerezo byabo no kumenya agaciro kabo.

Umwe yabwiye Isango Star, ati: “biba biri kuduhugura no kutwibutsa uko dukwiye gukomeza kwitwara mu ngo, twubaka urugo … mbese bidufasha kubaka umuryango neza mu buryo buboneye.”

Undi yagize ati: “Hari abagenda bafunguka bakabona ko bari babifitemo uruhare[ibibazo], tukamenya n’ingamba tugomba  gufata . byabaye iiganiro byiza kuko byatumye ababyeyi benshi muri twe bafunguka, bamenya icyo bagomba gukora, bamenya ingamba, bafata imyanzuro bamenya n’agaciro bafite.”

Vedaste Ndayambaje; umuyobozi w’ikigo Mind Leaps, ishami ry’u Rwanda,  yavuze ko impamvu zo gufasha abana n’ababyeyi babo mu buryo bwo kubongerera ubushobozi mu by’imitekerereze bifasha umuryango muri rusange kubaho utekanye kandi unashoboye.

Ati: “Umuryango muzima nicyo gihugu kizima. Ushaka amahoro y’igihugu ayahera mu ngo. Iyo aban batekanye, ababyeyi batekanye n’igihugu kiza gutekana. Rero duhere mu ngo mu gushaka amahoro, mu kwimakaza umuco n’uburere mboneragihugu, kuko usanga kugira ngo abana bajye ku mihanda, baze kuba mu buzima bugoranye…byose bipfira mu ngo.”

“ iyo mu ngo bimeze neza n’umwana amera neza noneho ninaho tugera ku iterambere ry’igihugu cyacu.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzaba ku itariki ya 08 Werurwe (03), muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko ivuga ngo “hanga udushya mu guteza imbere uburinganire”.

@ Berwa Gakuba Prudence /Isango Star-Kigali.

 Mar 6, 2023 - 11:37