Burera: Abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya baravuga ko byabahinduriye ubuzima

Abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya baravuga ko byabahinduriye ubuzima nyuma yuko abari bariho nabi ubu aribo bari kugira uruhare mu gutuza neza abatishoboye.

kwamamaza

Aba bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo mu karere ka Burera mu majyaruguru y’igihugu, bahuriye mu itorero Anglican Diyoseze ya Shyira, baravuga ko mbere yo kuzamo ntacyerekezo mu iterambere bagiraga. Ubu ninabo bahamya biterambere bagezeho barikesha aya matsinda.

Uretse kwiteza imbere bikomotse muri aya matsinda, aba baturage bageze kurwego rwo kwegeranya ubushobozi bakubakira abatishoboye, kuboroza, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Archdeacon Habamenshi Cyprien wo mu itorero Anglican y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kugeza aba ba Kirisitu mu matsinda no kubasha kwesa imihingo kwegeranya ubu bushobozi. Avuga ko ivugabutumwa rikozwe neza ryegeranya abantu n’ubushobozi.

Ati "ivugabutumwa iyo rikozwe neza umumaro waryo wambere byegeranya abantu, uko kuza kwabo itorero rishyiramo imbaraga bitabaye ivugabutumwa gusa ahubwo noneho banegeranye ubushobozi bakore amatsinda".  

Gonza Albert umukozi ushinzwe ibikorwa muri Hope International avuga ko impamvu bahisemo gushyira imbaraga mu kuzamura imyumvire yo gufashanya mu itorero bakibumbira mu matsinda y’iterambere ari ukugira ngo abatagifite imbaraga bakuze batishoboye babeho neza, inzira nziza yo kubinyuzamo akaba ari itorero.

Ati "nta wundi mufatanyabikorwa mwiza nk'itorero, iyo Leta yatanze umutekano, iyo abaturage bagiye mu bikorwa bitandukanye, itorero rimaze imyaka ibihumbi rihari kandi twagiye tubona ibigo bitandukanye bigenda bifunga imiryango, gufatanya n'itorero ni ugufatanya n'Imana gukora igikorwa runaka".    

Ntaganda Augustin umukozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ubukangurambaga no kurengera umuguzi muriyo, arashishikariza abantu kwizigama ngo kuko byamaze kugaragara ko iyo biteje imbere bihereye hasi mu matsinda ari umusingi w'iterambere ry'igihugu.

Ati "ariya matsinda ndetse n'izindi serivise zose z'imari ni izifasha abanyarwanda kwiteza imbere, iyo amatsinda ahuje abantu ugasanga igihe baje mu itsinda bashoboye kwishyura mituweli, bashoboye kwishyura amafaranga y'ishuri, biba ari byiza".  

Aya matsinda yo kwizigama no kugurizanya agaragaza iterambere ari kugeraho, mugihe turi mu cyumweru cyahariwe kwizigama no kugurizanya, mu ntego igira iti "Ubwizigame bwawe iterambere ryawe.

Abanyarwanda muri rusange barashishikarizwa no kugana ibigo by’imari kuko iterambere rihereye hasi ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu.

Emmanuel Bizimana / Isango star mu karere ka Burera

 Nov 1, 2023 - 13:54