Umujyi wa Kigali uributsa abubakisha amatafari ya Rukarakara gukoresha abafundi babihuguriwe

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko ibwiriza rivuga ko umuntu ushaka kubumba amatafari ya rukarakara mu mujyi wa Kigali agomba kubisaba mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire rigoranye.

kwamamaza

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bavuga ko basanga byaba ari amananiza kuba bajya baka ibyangombwa byo kubumba amatafari mu butaka bwabo kuko baba batse ibyangombwa byo kubaka bisanzwe.

Umwe ati "oya, ntabwo wakabaye usaba ibyangombwa, amatafari iyo wayabumbye ukayanika umuntu aba afite n'uburenganzira bwo kuyagurisha, bibaye ari ibyo kwaka icyangombwa cyo kubumba amatafari byaba bibangamiye umuturage".    

Umujyi wa Kigali umara aba baturage impungenge ariko ubibutsa ko bagomba kubakisha amatafari ya rukarakara ari uko bafite umufundi wabihuguriwe ufite n’ibyangombwa.

Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "iyo umuntu agiye kubaka amatafari ya rukarakara agomba kuba afite umufundi wabihuguriwe, uyu mufundi afite ikarita yahawe yerekana ko yahuguriwe kubakisha amatafari ya rukarakara, niwe wenyine wemerewe gukora ibyo na wawundi ugiye kubaka inzu y'amatafari ya rukarakara agomba kubyumva akabizirikana ko akeneye gushaka umufundi wabihuguriwe, kuyabumba abumbirwa muri site aba azubakishwamo akagendera ku bipimo biba byaratanzwe nayo mabwiriza".          

Nubwo kubakisha amatafari ya rukarakara byemewe mu mujyi wa Kigali amabwiriza avuga ko yemewe kubakishwa ku nzu yo guturamo itarengeje metero kare 200, itageretse kandi idafite igice munsi y’ubutaka cyangwa se basement, inzu z’ubucuruzi, insengero n’imisigiti byo bitemewe kubakishwa rukarakara.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 13, 2025 - 11:01