
Doha: Guverinoma ya RD Congo na AFC/ M23 bagiye kuganira ku bidindiza ibiganiro
Oct 6, 2025 - 09:12
Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/ M23 bategerejwe i Doha muri Qatar muri iki cyumweru, aho bazasubukura ibiganiro bigamije gushaka amahoro. Bimwe mu bizibandwaho ni ikibazo cyo guhererekanwa impfungwa nk'imwe mu mbogamizi zidindiza ibiganiro. Ni mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu bice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo.
kwamamaza
Amakuru aturuka mu binyamakuru birimo Radio Okapi avuga ko ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byakomeje kudindiza inzira y’amahoro, cyane cyane ikibazo cy’irekurwa ry’imfungwa. M23 ivuga ko irekurwa ryabo ari imwe mu ngingo z’ingenzi kugira ngo ibiganiro bigere ku musaruro.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) wahawe inshingano zo kuba umuhuza wigenga mu ihererekanwa ry'imfungwa, ugafasha mu gutahura, kugenzura no korohereza irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi. Ariko kugeza ubu, nta ntambwe ifatika iraterwa.
Mu gihe ameza y' ibiganiro akomeje gutegurwa, mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo haracyari umutekano muke. AFC/ M23 ntisiba gushinja Leta ya Kinshasa, FDLR, ingabo z'Uburundi, abacanshuro na Wazalendo kugaba ibitero ku basivile ndetse no kugaba ibitero hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones).
Ni mu gihe nayo ikomeje kwagura abarwanyi bayo, aho ku wa 1 Ukwakira (10), abarwanyi bagera ku bihumbi birindwi bari bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare i Tshanzu, mu gihe mu byumweru bibiri byabanje abandi bangana na bo bari berekanwe i Rumangabo. Abo barimo bamwe mu bahoze mu ngabo za Leta (FARDC) n’abandi bavuye mu mitwe ya Wazalendo.
Amakuru y’imbere mu gihugu yerekana ko hashobora kuba hari imyiteguro y’ibitero bishya simusiga ku bice bifatwa nk’ingenzi bitegurirwamo ibitero bigabwa ku baturage ndetse no guhagarika Leta ya Kinshasa. Sosiyete sivile yo mu Burasirazuba bwa RD Congo iraburira ko imirwano ishobora kongera guhungabanya abaturage bo muri ibyo bice bamaze igihe bahangayikishijwe n’imvururu zidashira.
@radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


