
Umugore w'Umunyarwanda ishingiro ry'iterambere ry'igihugu
Mar 11, 2024 - 08:19
Buri mwaka tariki ya 8 Werurwe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba ufite insanganyamatsiko zitandukanye, aho kuri iyi nshuro u Rwanda rwawizihije rwongera kwibutsa abagore guharanira uburenganzira bwabo no kubura amaso bakareba ku cyerecyezo 2020-2050, kuko ariho igihugu kiganisha iterambere kandi bizagerwaho umugore abigizemo uruhare nkuko yabikoze mugihe cyo kubohora igihugu kikava mu mateka cyanyuzemo.
kwamamaza
Uyu munsi mpuzamahanga w'abagore ku nshuro ya 30 ufite insanganyamatsiko igira iti "imyaka 30 umugore mu iterambere", usanze umugore w’u Rwanda yarateye intambwe, mu iterambere ashingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo, aho kuri iyi nshuro umugore akwiye kubura amaso akareba icyerekezo 2050.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ari umunsi ukomeye cyane mu Rwanda mu kwibuka uru ruhare rw'umugore mu mateka y'igihugu, aho yavuze ko umugore yagize uruhare cyane mu gushyira abanyarwanda hamwe no kubohora igihugu.
Ati "uruhare rw'umugore mu mateka y'iki gihugu ariko cyane cyane mu kubaka igihugu cyacu, umugore yagize uruhare mu iterambere ry'igihugu mu buryo bw'ubukungu ariko icyabanje ni uburyo bwo kubaka umuryango nyarwanda ni nayo mpamvu twashoboye kongera gushyira abanyarwanda hamwe, kwongera kwiyubaka uruhare runini rwagaragaye ku mugore w'umunyarwanda ariko mbere yaho mu kubohora iki gihugu no ku rugamba bari hari".
Col. Uwineza Stella yavuze ko yigiriye icyizere akiyemeza kwitangira igihugu kandi akabifatanya n’inshingano z'umugore ndetse n'akazi nk'umugore uharanira iterambere, akaba asaba abana b'abakobwa kwitinyuka kuko bashoboye.

Ati "mfite inshingano z'akazi ndetse n'iz'umuryango, ndubatse umugabo wanjye ntabwo ari umusirikare nkaba mfite n'abana, ni inshingano zitoroshye zisaba zose kunozwa nkabona ko ikidufasha kuzinoza ni ukumva ko bishoboka, n'ubushake, ni ishyaka ariko kandi ni n'ubuyobozi buduha amahirwe hagendewe kubyo dushoboye".
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakomeje avuga ko Umugore agereranywa n'inkingi ya mwamba kuko baca umugani ko ukurusha Umugore akurusha urugo, ahubwo hari igikwiye gukorwa, kuko hari ingufu umugore afite zitarakoreshwa.

Ati "Umugore ni umubyeyi ndetse urera abana, naringiye kuvuga ngo akarera n'abagabo, abagabo turirarira gusa ariko iyo udafite umufasha akamwubaka biba ingorane, niyo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y'urugo, abagore mwumve ko ari uburenganzira bwanyu, mwebwe ubwanyu mukwiriye kumva ko ari inshingano yanyu, ari ukuri kwanyu kandi ko ari uburenganzira bwanyu kububona mukabiharanira".
Umunsi mpuzamahanga w'abagore wizihijwe ku nshuro ya 30 mu Rwanda, ku isi ni ku nshuro ya 47 ndetse umuryango w'Abibumbye ukaba washyizeho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti, "Gushora imari mu bagore no kwihutisha iterambere'.
Mu 1977 inama y'umuryango wabibumbye nibwo yemeje ku mugaragaro ko itariki 08/03 ari umunsi wahariwe abagore ndetse ko ugomba gufatwa nk'umunsi udasanzwe kandi ko ugomba kuba mpuzamahanga.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


