Papa Francis yiswe ‘akaga’ kuri Kiliziya Gatorika!

Kardinal George Pell yasohoye urwandiko rutagaragaza uwarwanditse rukubiyemo ibinenga ubuyobozi bwa Papa, ndetse yitwa ko ari “akaga”. Uru rwandiko kandi rumushinja kwirengagiza inshingano ze.

kwamamaza

Kardinal George w’imyaka 81 y’amavuko akomoka muri Australia, ni umwe mu babaye amafasha ba Papa Francis uherutse gupfa. Yamufashije mbere yo kwegura  kugira ngo ajye guhangana n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina yashinjwaga gukorera abana.

Uru rwandiko rwasohorewe ku rubuga rwa Vaticano mu mwaka ushize ariko ruriho izina atari ryo.

Rugaragaza ibyo uwarwanditse  yise ko ari papa uriho yananiwe gukora ndetse n’urutonde rw’ibigomba kuzagenderwaho mu matora  y’uzamusimbura.

Uru rwandiko ruvuga ko kuri Papa Francis, Krisitu ari  kwigizwa kure ya kiliziya kandi icyubahiro cya politike cya Vaticani cyagabanutse kugera ku rugero rwo hasi ku buyobozi bwe.

Rugira ruti: "Abakunze kugaragaza ibitekerezo byabo ahantu hose, ku bintu bitandukanye baremeza ko ubuyobozi bw’uyu mupapa ari ibyago mu buryo bwinshi cyangwa hafi bwose; ni akaga!”

Muri urwo rwandiko, Papa ashinjwa guterera agate mu ryinyo ku bibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Hong Kong n’Ubushinwa hamwe n’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Ruti: “Ibikorwa nyamukuru kuri Papa mushya bizaba gusubiza ibintu mu nzira nziza,  gusubizaho umuco mu kwemera no mu myitwarire ikwiriye, gusubizaho iyubahirizwa ry’amategeko no kwemeza ko ikintu cya mbere cyo gufatiraho mu kugena abepiskopi ari ukwemera kugendera ku mico y’intumwa”.

Umunyamakuru wo mu Butaliyani yashyize ahagaragara bwa mbere urwo rwandiko ku wa kane yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza ko yabikoze ku bushake bwa Kardinali Pell.

Patiri Joseph Hamilton, umunyamabanga wa Kardinali Pell, yanze kugira icyo atangaza, avuga ko ikimuraje inshinga kurusha ibindi ari ikiriyo. Ndetse n’umuvugizi wa Vaticani na we yanze kugira icyo abivugaho.

Ibi bitangajwe mugihe  Papa Francis arasomera bwa nyuma Kardinali Pell misa yo gusabira abapfuye, nk’uko bisanzwe bimeze kuba kardinali.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikinyamakuru The Spectator cyasohoye inkuru ivuga ko yanditswe na Pell mbere y’uko apfa.

Mur’ iyo nkuru, Kardinali Pell yavugaga ko ibiganiro Papa yagiranye n’abalayike (laïcs) ku bibazo nkoramutima, nko ku byerekeye inyigisho za kiliziya ku bijyanye n’ubuzima mpuzabitsina hamwe n’uruhare rw’abagore, nk’ inzozi zikomeye.  

Kardinali Pell yari yaragizwe  umuyobozi w’ikigega ku buyobozi bwa Papa Francis mu 2014, ndetse akaba yafatwa nk’umutegetsi uza ku mwanya wa gatatu i Vaticani.

Ariko yavuye kuri izo nshingano muri 2017  ahita asubira mu gihugu cye cya Australia kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byaha by’ihohotera  rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera abana. Yarakatiwe ariko nyuma aza kugirwa umwere.

Niwe mutegetsi wa mbere muri kiliziya gatorika umaze gukatirwa no gufungirwa ibyaha nk’ibyo.

Kardinali Pell ni we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri kiliziya Katorika ya Australia, wanabaye musenyeri mukuru wa Melbourne hamwe na Sydney imbere y’uko Vaticani imutumaho.

 Jan 13, 2023 - 09:21