Uburusiya bwahanuye ‘drones’ 251 za Ukraine mu ijoro rimwe

Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Ukwakira (10) 2025, ingabo zabwo zahanuye drones 251 za Ukraine zari zigabye igitero ku gihugu cyabo. Ni igitero cya mbere cyagutse Ukraine yari igabye ku Burusiya kuva iyi ntambara yatangira.

kwamamaza

Mu itangazo ryayo, iyi minisiteri yavuze ko muri izo drones, 40 zahanuwe hejuru ya Crimea yigaruriwe n’Uburusiya mu 2014, 62 zihanurwa hejuru y’inyanja y'umukara(Black Sea), naho eshanu (5) hejuru y’inyanja ya Azov.

Uburusiya na Ukraine bimaze imyaka irenga ibiri biri mu ntambara yatangiye muri Gashyantare (02) 2022.  Buri ruhande rukoresha drones n’ibisasu bya misile mu bitero bya buri munsi. Ukraine yibanda cyane ku bikorwaremezo by’ingufu by'Uburusiya, nubwo ubusanzwe yohereza drones zitarenga makumyabiri cyangwa mirongo.

Uburusiya bukomeje kugenzura 20% by’ubutaka bwa Ukraine

Ku rundi ruhande, Moscow yongeye gukaza ibitero bigamije gusenya imiyoboro y’amashanyarazi ya Ukraine, ndetse bikaba biteye impungenge ko ishobora kongera kubura umuriro mu gihe cy’ubukonje nk’uko byagenze mu 2024.

Kugeza ku mpera za Nzeri (09) 2025, isesengura rya AFP rishingiye ku makuru ya ISW n’CTP ryagaragaje ko Uburusiya buri kugenzura burundu cyangwa igice 19% by’ubutaka bwa Ukraine. Mbere y’intambara, Uburusiya bwari bufite 7%, burimo Crimea ndetse n’uturere twa Donbass.

Urugamba rugenda biguru ntege

Nubwo ibiganiro bya dipolomasi byari biyobowe na Donald Trump byari bigamije guhagarika intambara bikomeje kugenda biguru ntege, umuvuduko w’ingabo z’Uburusiya mu Nzeri (]9) waragabanutse.

Muri uko kwezi zigaruriye ubutaka bwa Ukraine buri ku birometero kare 447, ugereranyije na 594 km² muri Kanama (08) na 634 km² muri Nyakanga (07). Iyi mibare igaragaza ko urugamba rugenda rutakaza umuvuduko.

@rfi

 Oct 6, 2025 - 07:57