Russia:Abagabo bari guhunga itegeko rya Putin ryo kujya mu gisirikare.

Abagabo mu Burusiya bari kugerageza kuva mu gihugu bahunga kwinjizwa mu gisirikare ngo bajye mu ntambara muri Ukraine. Ku mipaka hari imirongo miremire y’imodoka z’abahunga mugihe n’amatike y’indege yo mu bihugu bimwe yashize kandi ibiciro byaratumbagijwe.

kwamamaza

Imirongo yabaye miremire ku mupaka kuva kuwa gatatu ubwo Perezida Vladimir Putin yatangaza ko igisirikare gikeneye abantu bashya nibura 300 000 ngo bajye ku rugamba bafite kuva ku myaka 18-27 y’amavuko.

Kremlin ivuga ko amakuru y’abagabo b’imyaka y’urugamba barimo guhunga akabirizwa. Ariko ku mupaka n’igihugu cya Georgia, imodoka zitonze imirongo igera ku birometero zirimo abagabo bahunga kwinjizwa mu ntambara muri Ukraine.

Umugabo umwe utifuje gutangazwa yavuze ko ubwo Putin yatangazaga biriya yahise afata passport ye bwangu yerekeza ku mupaka, nta kindi kintu atwaye kuko yumva ari mu itsinda ry’abakenewe mu ntambara.  

Bamwe mu babibonye bavuga ko imirongo ku mupaka wa Upper Lars igera kuri 5km, mu gihe irindi tsinda rivuga ko byarifashe amasaha arindwi kugira ngo ryambuke uwo mupaka.

Video zo ku mupaka zerekana abashoferi bamwe b’imodoka n’amakamyo bazivuyemo mu gihe zihagaze ku mirongo miremire zitagenda.

Georgia ni kimwe mu bihugu bicye bituranye n’Uburusiya aho Abarusiya bashobora kwinjira badasabye Visa.

Finland bisangiye umupaka wa 1,300km isaba visa kuyinjiramo kandi nayo yatangaje kwiyongera kw’abinjira mu ijoro ryacyeye, gusa ivuga ko byari ku rwego rudakabije.

Ahandi hantu bashobora kwerekeza byoroshye n’indege  nka Istanbul, Belgrade cyangwa Dubai, ariko ibiciro by’indege zijyayo byaratumbagiye nyuma y’uwo muhamagaro w’abakenewe mu ngabo, hamwe na hamwe tike zaraguzwe zirashira.

Ibinyamakuru muri Turkey byatangaje kwiyongera cyane mu kugura tickets z’urugendo rumwe, mu gihe tike zijya ahandi hadasaba visa nazo zageze ku bihumbi by’ama-euro.

Kuwa kane, minisitiri w’ubutegetsi w’Ubudage yavuze ko Abarusiya bahunga uwo muhamagaro w’igisirikare bahawe ikaze mu gihugu cye.

Mu gihe Lithuania, Latvia, Estonia na Czech Republic byo byavuze ko bitazaha ubuhungiro Abarusiya barimo guhunga uwo muhamagaro wa gisirikare.

Ubwo butumwa bwa Putin bukubiye mu itegeko yasinye ryunganira ibikorwa bya gisilikari bwahise buteza imyigaragambyo ikomeye mu mijyi ya Moscow na St Petersburg, aho bivugwa ko abantu 1 300 batawe muri yombi bagafungwa.

Hari amakuru ava mu Burusiya avuga ko bamwe mu bafunzwe bigaragambya bahawe inyandiko zo gusinya bemera ko bajya mu gisirikare bari aho bafungiwe.

Dmitry Peskov, umuvugizi wa Kremlin, abajijwe kuri ayo makuru yavuze ko ibyo bitanyuranyije n’amategeko.

Mu ijambo rye mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasabye Abarusiya kurwanya uko kwinjiza abantu mu ngabo.

Akomoza ku barusiya bamaze kugwa mu ntambara, yagize ati: “Murifuza abandi? Oya. Rero nimwigaragambye. Nimwirwaneho. Nimuhunge. Cyangwa mwishyikirize Ukraine.”  

Abategetsi b’Uburusiya bashimangira ko uwo muhamagaro uzareba abantu bakoze igisirikare mbere, ko utazareba buri wese.

Ariko imbere mu Burusiya, hari ibihuha ko kwinjiza abantu mu gisirikare bishoboka kuzaba igikorwa kinini kurusha uko abategetsi bo babivuga.

Ikinyamakuru Novaya Gazeta, cyimuriye ibikorwa byacyo hanze y’Uburusiya kubera gutinya kugirirwa nabi, kivuga ko itegeko rya Putin ririmo igika cy’umugereka kitagaragajwe kandi cyagizwe ibanga.

Iki kinyamakuru kivuga ko icyo gika cyemeza ko abagera kuri miliyoni bashobora kwinjizwa mu ngabo, aho kuba 300 000 bavuzwe, kivuga ko kibicyesha umuntu wo muri guverinoma.

 Sep 23, 2022 - 15:12