Uburusiya: Umwe mu bayobozi bakuru b'urwego rw'iperereza yarashwe, Ukraine ishyirwa mu majwi

Gen Vladimir Alekseïev, umwe mu bayobozi bakuru b’iperereza rya gisirikare ry’Uburusiya (GRU), yarasiwe mu nyubako atuyemo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Moscou, ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare (02) 2026 arakomereka ajyanwa mu bitaro. Ni mu gihe Kremlin yahise ishinja Ukraine gukora igikorwa cy’iterabwoba, ibintu byongeye gukaza umwuka mu ntambara imaze imyaka hagati y’impande zombi.

kwamamaza

Komite y’Ubugenzacyaha y’Uburusiya yatangaje ko umuntu utaramenyekana yarashe amasasu menshi Gen Vladimir Alekseïev mbere yo guhita atoroka. Uwo musirikare mukuru yahise ajyanwa kwa muganga, mu gihe hatangijwe iperereza ku byaha birimo kugerageza kwica no gucuruza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nta buryo iperereza riri gukorwa bwahise butangazwa, ariko umuvugizi w'Ibiro bya Perezida w'Ubueusiya (Kremlin) yavuze ko iki gihugu gifata ibi nk’igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe na Ukraine. Abagenzacyaha n’inzobere bahise boherezwa aho byabereye, hanatangira gusuzuma amashusho ya camera zicunga umutekano mu rugo rwa General Vladimir.

Aho byabereye hari huzuye abanyamakuru benshi, mu gihe polisi yahise ifunga imihanda ihakikije. Umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya, Dmitri Peskov, yavuze ko inzego z’umutekano zirimo gukora akazi kazo, anifuriza Generali Alekseïev gukira no kurokoka.

Generali Alekseïev w’imyaka 64 ni umuyobozi wungirije wa mbere wa Generali Igor Kostioukov uyobora urwego rw'ubutasi rw'igisirikari cy’Uburusiya (GRU). Alekseïev azwiho kugira uruhare mu bikorwa by’iperereza by’iki gihugu muri Syria no mu biganiro byabaye mu bihe byashize birimo n’ibyerekeye umutwe wa Wagner mu 2023.

Yanashyizwe kandi ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika kubera ibikorwa byiswe ibyibasira ikoranabuhanga n’ibindi birego.

Iki gitero cyamugabweho kije gikurikira urukurikirane rw’ibitero byahitanye cyangwa bigakomeretsa abasirikare bakuru n’abandi bayobozi bashyigikiye intambara, byagiye bibera ku butaka bw’Uburusiya cyangwa mu bice bya Ukraine byafashwe, bimwe bikemezwa n’ubuyobozi bwa  Ukraine.

@RFI 

 Feb 6, 2026 - 15:19