
Umugabo n'umugore bashinjwa ubutasi bagejejwe imbere y'ubutabera
Aug 28, 2025 - 19:27
Umugabo n’umugore b’Abongereza bafungiwe muri Iran bashinjwa ubutasi bagejejwe y'ubutabera mu rukiko rwa Tehran, ariko bahagarariwe n’umwunganizi bahawe na Leta, ibintu byateye impungenge imiryango yabo ku buryo urubanza rwabo rugiye kuburanishwa.
kwamamaza
Lindsay na Craig Foreman, bombi bafite imyaka 52, bafashwe muri Mutarama (01) muri Kerman, mu burasirazuba bw’igihugu, ubwo bari mu rugendo bazenguruka isi bakoresheje amagare.
Uburenganzira bwabo bwo gutembera bwahindutse ikibazo cya politiki, nyuma y’uko Tehran ibashinje ubutasi, ibyo imiryango yabo yamaganye ndetse ikomeje kugaragaza ko ari ibinyoma.
Ku wa Gatatu, bombi bajyanywe mu rukiko batiteguye, bahura bwa mbere n’umwunganizi bashyiriweho na Leta.
Joe Bennett; umuhungu wa Lindsay yabwiye AFP ko "Ntitwumva uburyo kujyanwa mu rukiko batabimenyeshejwe, bakabona umwunganizi bahuriye na we ako kanya, byafatwa nk’urubanza rutabogamye."
Imiryango yabo yatangaje ko Lindsay yabashije guhura n’ambasaderi w’u Bwongereza muri Iran, Hugo Shorter, akanahabwa ibikoresho by’ibanze bimufasha kubaho. Ariko Craig; umugabo wa Nyina ntiyabonye ubwo burenganzira, kandi ntihabonewetse n'uburyo bwo kumwoherereza amafaranga yo kumugurira ibyo akeneye kugeza, bakavuga ko byongera impungenge bafite ku buzima bwe.
Kuva batabwa muri yombi muri Mutarama (01) uyu mwaka, muri uku kwezi nibwo babashije kuvugana bwa mbere n'imiryango yabo.
Muri iki cyumweru byamenyekanye ko bombi bamaze kwimurirwa mu magereza atandukanye. Lindsay yajyanywe muri gereza ya Qarchak y’abagore, yagiye inengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubera ubucucike n’imibereho mibi.
Binavugwa ko abana mu cyumba cya metero kare 13 n’abandi bagore icyenda, ku buryo babiri gusa ari bo bashobora kuryamira icyarimwe ku buriri bw'ibiti bitatu kubera ubucucike. Yasabye kwimurirwa muri gereza ya Evin iherereye Tehran, aho umugabo we afungiwe kandi ngo imibereho yaho yoroshye kurusha muri Qarchak.
Bennett yavuze ko imiryango yabo ikomeje gusaba guverinoma y’u Bwongereza kugira icyo ikora vuba, ndetse yamaze gusaba guhura byihutirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango y’abandi bagabo n'abagore bafungiye muri Iran nabo bashinja Tehran gufata abanyamahanga kugira ngo ibakoreshe mu biganiro bya politiki.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


