Hagaragajwe imbogamizi zikomeye ku iyubakwa ry’urugomero rwa mbere runini kw'Isi

Ubushinwa bwatangije umushinga wo kubaka urugomero runini kurusha izindi ku Isi, ku ruzi rwa Yarlung Tsangpo (ruzwi nka Brahmaputra mu Buhinde), ruherereye mu ntara ya Tibet yigenzura. Uru rugomero ruzubakwa ahitwa Medog, ahantu h’icyaro hirengeye, hihishe inyuma y’udusozi twa Himalaya, rwateye impungenge ibihugu by'ubuhinde na Bangladesh.

kwamamaza

Uyu mushinga watangiye guteza impaka mu karere, aho ibihugu by'u Buhinde na Bangladesh byagaragaje impungenge z’uko ushobora kugira ingaruka ku mikorere y’uruzi rwa Brahmaputra, cyane cyane ku buhinzi, ku mutekano w’amazi no ku mibereho y’abaturage babeshwaho n’uru ruzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

U Buhinde buvuga ko Ubushinwa bushobora kurukoresha nka bombe y’amazi, kuko niyo rwarangira kubakwa rushobora kugabanya amazi ajya mu nzuzi za Siang, Brahmaputra na Jamuna. Buvuga ko amazi aahobora no kurekurwa ari menshi icyarimwe bigateza imyuzure mu bice bitandukanye  cyane ko rugiye kubakwa mu gace gakunda kubamo imitingito myinshi.

Kubera izo mpungenge, u Buhinde bwatangiye gutekereza ku buryo nabwo bwakubakwa urugomero ku ruzi rwa Siang rushobora gukumira amazi y"urwo rugomero rw'Ubushinwa, rugakomira ko haba imyuzure mu ntara yabwo nk’iya Assam n’iya Arunachal Pradesh. Ibi byagaragajwe nk’igisubizo cy’ubwirinzi, ariko nanone bishobora kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Bangladesh nayo yagaragaje impungenge zayo zihuriza ku mutekano w'abaturage n'imibereho y'imiryango ituye mu gace uru ruzi ruganamo. Ibi bihugu bisaba ko Ubushinwa bwakwita kuri izi mpungenge.

Guza Ubushinwa bwavuze ko bufite uburenganzira bwo kubaka urugomero kuri uru nzuzi zabwo ( harimo n'urwa Yarlung Tsangpo) ndetse ko uyu mushinga uzatwara miliyari 167 z'amadorari ya Amerika, uzafasha mu kongera amashanyarazi adahumanya ikirere no mu guteza imbere abaturage ba Tibet.

Butangaza ko ruzasumba urwa Three Gorges, ari narwo rugomero runini ruri mu Bushinwa ubu, haba mu bunini no mu mashanyarazi ruzatanga kuko tuzakuba gatatu ayo rutanga.

Gusa buvuga ko bwitaye no ku mpungenge z'ibi bihugu.

Gusa abagaragaza impungenge bavuga ko Ubushinwa bushobora kugenzura amazi agera mu Buhinde na Bangladesh uko bushatse, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi, ku mutekano w’ibiribwa n’imibanire yo mu karere ndetse n'ibinyabuzima biba muri urwo ruzi.

Raporo ya Lowy Institute yo muri Australia yavuze ko ubushobozi bwo kugenzura amazi bushobora kwangiza imikoranire n’icyizere hagati y’ibihugu by’ibituranyi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bemeza ko uyu mushinga ugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Beijing bukomeje gusuzugura uburenganzira bw’abaturage ba Tibet n'Isi yabo, kuko nta ruhare bahawe mu mushinga ushobora kubagiraho ingaruka.

@bbc, The Guardian, Al Jazeera

 Jul 22, 2025 - 11:14