RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bamaganye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’imiryango itegamiye kuri Leta bamaganye igikorwa cyo gukusanya ibitekerezobyo kuvugurura Itegeko Nshingaya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko ari amayeri yo kwirengagiza ibibazo bikomeye byugarije igihugu no gutegura impinduka zishobora guteza umwuka mubi wa politiki.

kwamamaza

Ku wa 20 Mata (04) 2026, nibwo ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi rigamije guhuza imitwe ya politiki itandukanye (Union sacrée de la Nation) bwatangije igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo byo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Igikorwa cyatangijwe kigamije kwakira ibitekerezo by’Abanyekongo cyahise gihura n’inkundura y’amagambo akomeye aturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abagize sosiyete sivile.

Jean-Claude Katende, umwe mu banyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeye muri RDC, yavuze ko iki gikorwa ari urwitwazo gusa, ashimangira ko imyanzuro nyirizina ishobora kuba yarafashwe mbere, bityo gukusanya ibitekerezo bikaba ari imyiyereko idafite icyo igamije.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bari muri Lamuka, imwe mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, yamaganye iki gikorwa yivuye inyuma. Yavuze ko ari ubushotoranyi bushobora no gufatwa nk’ubwigomeke ku Itegeko Nshinga risanzweho.

Umuvugizi wayo, Prince Epenge, yagereranyije iki gikorwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, agaragaza ko abaturage bagombye kwamagana iryo vugururwa nk’uko banze ubugizi bwa nabi bwa AFC/M23.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gutsimbarara ku kuba ibibazo byihutirwa by’Abanyekongo bitari mu guhindura amategeko, ahubwo biri mu mibereho ya buri munsi. Bagaragaza ibibazo birimo ubukene bukabije, kubura amazi n’amashanyarazi, ikibazo cy’abimuwe mu byabo mu Burasirazuba bwa RDC, ubushomeri mu rubyiruko ndetse n’umutekano mucye ukomeje kwiyongera kandi ari byo byakagombye kwitabwaho.

Lamuka kandi yatanze umuburo ku bushake bushobora kuba buhishwe bwo guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe gufungura inzira ya manda ya gatatu kuri Perezida Tshisekedi, ivuga ko ibyo byarushaho gucamo ibice igihugu kiri gushaka ubumwe n’ituze.

Izi mpaka zije ziyongera ku mwuka wa politiki umaze igihe wiyongera muri RDC, aho impande zitandukanye zikomeje kutavuga rumwe ku cyerekezo cy’igihugu n’ibikwiye gushyirwa imbere.

@Radio Okapi 

 Apr 22, 2026 - 09:38