
Tanzania: ONG zagaragaje ko habaye ubwicanyi n’ihohoterwa byakurikiye amatora yo ku wa 29 Ukwakira
Nov 7, 2025 - 15:15
Imiryango irindwi itegamiye kuri Leta muri Tanzania yatangaje ko habaye ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru mbere, mu gihe cy’amatora ndetse na nyuma yayo, harimo kwica abasivili mu buryo bwo kwihorera, gukoresha imbaraga z'umurengera no guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
kwamamaza
Ku wa 7 Ugushyingo (11), iyi miryango yasohoye itangazo risobanura ko amashusho n’amafoto yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kongera gufungura internet, nyuma y’iminsi itanu Leta yarayikuyeho, igaragaza uko abaturage biciwe mu myigaragambyo ndetse nabo bagiye bica babasanze mu ngo zabo.
Ibyo bikorwa byiswe Ibyo bimenyetso bigaragaza urubyiruko n’abasivili bicwaga cyangwa bakubitwaga bikabije mu bikorwa byiswe kwihorera kubera imyigaragambyo ya politiki yo ku wa 29 Ukwakira (10).
Imyigaragambyo yatangiye ku munsi w’amatora ya Perezida, abagize Inteko Ishinga Amategeko n'abayobozi b'uturere. Amatora ku mwanya wa Perezida yatsinzwe na Samia Suluhu Hassan ku majwi hafi 98%, ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abagenzuzi mpuzamahanga bashinja ko habayeho uburiganya bukabije.
Ishyaka Chadema rivuga ko nibura abantu 800 bishwe, ariko hari abandi badipolomate nabo mu nzego z'umutekano bagaragaza ko bishobora kuba ari amagana cyangwa ibihumbi by'abantu bapfuye.
Mu mujyi wa Mwanza, ni hamwe mu habereye imyigaragambyo ikabije ndetse abarenga 200 bapfiriye mu myigaragambyo nk’uko byemezwa na Amos Ntobi wo muri Chadema.
Avuga ko yabonye abantu baraswa ku manywa y’ihangu, abandi bagakubitwa kugeza bapfuye. Aba barimo bane bari hagati y'imyaka 25 na 40 bari bavuye guhaha mugihe abandi ari abana. Muri bo harimo abana babiri b’imyaka 9 na 11 biciwe hafi y'iwabo.
ONG zivuga ko hari abantu bicwaga mu ngo zabo, abafashwe cyangwa baburiwe irengero. Nubwo ibi bimenyetso bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, ntacyo ubutegetsi bwa Tanzania buratangaza imibare y’abapfuye, gusa buvuga ko hari abahasize ubuzima.
Amnesty International yari yaburiye ko ucuraburindi cya politiki ririmo gukaza umurego muri Tanzania, igaragaza ko inzego z’umutekano zikoreshwa mu gucecekesha ijwi iryo ari ryo ryose ridashyigikiye ubutegetsi.
@rfi, yahoo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


