Umuforomo, Umuyobozi w'ungirije mu bagiye kongerwa mu bigo by'amashuri

Hari bamwe mu barezi bakorera ku bigo by’amashuri bitandukanye bavuga ko hari ubwo umunyeshuri arwara mu buryo butunguranye akaremba akabura umwitaho ndetse n’umufasha mu buryo bwihuse aho basaba ko buri kigo cyagira umuforomo abanyeshuri bakajya bavurwa mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Abarezi barimo Mukandayisaba Divine wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Kayanza giherereye mu karere ka Gakenke, Abayisenga Simeon wigisha k’urwunge rw’amashuri rwa Rusororo Adventist muri Gasabo na Nyirambabazi Pascasie wigisha kuri TTS Mururu mu karere ka Rusizi, bahuriza ku kuba hari abanyeshuri bajya barembera ku bigo bigaho bikaba byagorana ko babona ubufasha bw'ibanze bwihuse kubera ko nta muntu uba usobanukiwe n’ibijyanye no kwita ku barwayi, aho bahera basaba ko ibigo by’amashuri bigiye bigira Umuforomo uhoraho byakorohereza abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

Mukandayisaba Divine ati "hari igihe duhura n'ikibazo gikomeye ugasanga umwana ararwaye ku buryo butunguranye tukabura uko twamufasha ku bijyanye no kuba yakoroherwa twavugisha ababyeyi ugasanga bahageze umwana yarembye kandi babonye ubufasha bwibanze byabafasha kugirango bagire ubuzima".   

Abayisenga Simeon nawe ati "birakenewe, ku kigo nkoreraho ujya kubona umwana afashwe n'ikibazo cyo guhumeka, umwana akaza akaryama kwiga ubwo birahagaze nta muntu wo kumwitaho aritabwaho n'umwarimu, ugasanga ateruwe n'umunyeshuri mugenzi we, habaye hari Umuforomo wabyigiye hari ibyo bikoresho byo kumutabara mu buryo bw'ibanze ni ikintu gishimishije cyane twebwe nk'abarezi twakishimira".     

Minisitiri w'uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko umwaka washize wasize hashyizweho sitati nshya yihariye izafasha kuzamura ireme ry’uburezi no gukemura bimwe mu bibazo nk’ibyo, harimo no kongera umubare wa bamwe mu bakozi b’Abaforomo ndetse n’abandi.

Ati "uyu mwaka usanze hashize igihe gito hasohotse sitati igenga abakozi bose bo mu mashuri yo mu burezi bw'ibanze, iyo sitati izadufasha mu nshingano dusangiye yo kuzamura ireme ry'uburezi kandi iteza imbere umwuga w'ubwarimu, bimwe mubyo twavuga kuri iyi sitati, ikaba igenga abakozi bose ari abarimu n'abakozi b'indi mirimo ku mashuri, ibi bizatuma imikorere irushaho kunoga kandi abakozi barusheho gusenyera umugozi umwe bityo n'umusaruro wiyongere".

Yakomeje agira ati "muri iyi sitati kandi itwemerera ko imyanya y'imirimo ku mashuri yakongerwa urugero umuyobozi wungirije, umucungamuntungo, umujyanama mu myigire n'imitekerereze, Umuforomo n'abandi, ibi bizatuma tubona imbaraga zikenewe kugirango amashuri arusheho kwigisha no kwiga neza".            

Uretse Umuforomo ibigo by’amashuri bizongerwamo bihoraho, umuyobozi w’ikigo wungirije, umucungamutungo, umujyanama mu myumvire n’imitekerereze, umubitsi w’ibikoresho n’abandi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 6, 2025 - 09:21