
Impinduka z’ibihe zatumye ubushyuhe bwateje inkongi z'umuriro ziyongera inshuro 40
Sep 4, 2025 - 10:21
Raporo nshya yagaragaje ko impinduka z’ibihe ziterwa n’ibikorwa bya muntu, cyane cyane ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka kuri peteroli n’amakara, ari byo byatumye ubushyuhe, amapfa n’umuyaga biteza inkongi zikomeye muri Espagne na Portugal mu kwezi gushize byikuba inshuro 40 kurusha uko byari bisanzwe.
kwamamaza
Muri Kanama (08), Igice cya Iberia; giherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi, kagizwe n'ibihugu nka Espagne, Portugal, Andorra, igice gito cy’u Bufaransa n’akarere ka Gibraltar gakoronizwa n’u Bwongereza; cyibasiwe n’ubushyuhe budasanzwe bwarenze dogere 40°C ahenshi, ibintu byatije umurindi inkongi y'umuriro gukwirakwira cyane cyane mu Majyaruguru ya Portugal no mu burengerazuba bwa Espagne.
Izi nkongi z'umuriro zahitanye abantu bane muri buri gihugu, zisiga abandi ibihumbi bavuye mu byabo, zangiza hegitari nyinshi z’ubutaka.
Muri Espagne gusa, muri uyu mwaka hegitari zisaga 380,000 nizo zimaze gushya, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’impuzandengo y’imyaka yabanje, ndetse ukaba ari wo munini mu mateka y’iki gihugu, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe gukurikirana inkongi z’amashyamba (European Forest Fire Information System).
Naho Muri Portugal, hegitari zirenga 280,000 zarahiye, hafi inshuro eshatu ugereranyije n’uko byari bisanzwe.
Nk’uko nanone byagaragajwe na World Weather Attribution, ubu bushyuhe budasanzwe bwatumye ibyago by’inkongi z'umuriro byiyongera ku kigero cya 40 ndetse n’ubukana bwazo bukaba bwari hejuruho 30%.
Amakuru dukesha France 24 avuga ko Theo Keeping, umushakashatsi muri Imperial College London, yagize ati: “Iyo hatabaho ubushyuhe buterwa n’umuntu, ibihe nk’ibi by’inkongi bikaze byaboneka rimwe mu myaka 500. Ubu biboneka hafi rimwe mu myaka 15.”
Ubu bushyuhe butuma ibimera byuma vuba, bigateza inkongi zikomeye zishobora kwibyara umuyaga, bigatuma umuriro ugira umurego, ugakwirakwira vuba kandi ugatwika n’ahandi byegeranye.
Espagne yabayeho ikigero cyo hejuru cy’ubushyuhe cyamaze iminsi 16 muri Kanama (08), aho Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere muri Espagne (AEMET) kivuga ko ari icyo kigero cyo hejuru kurusha ibindi byose byigeze kubaho, kuko ubushyuhe bwari hejuru ho 4.6 °C ku bipimo bisanzwe. Icyo kigero cy’ubushyuhe cyahitanye abantu barenga 1,100 nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ubuzima cya Carlos III.
Guhera mu 1975, AEMET imaze kwandika ibipimo 77 by’ubushyuhe muri Espagne, ariko bitandatu muri byo, ibipimo by'ubushyuhe busanzwe byarenzeho dogere Celesiyusi 4. Byinshi muri byo, bitanu ku byenda, byabaye hagati ya 2019 na 2023.
Maja Vahlberg wo muri Red Cross Red Crescent Climate Centre yasobanuye ko kugabanuka kw’abaturage mu byaro byongereye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuko byatumye hasigara ubutaka bwinshi butitabwaho cyangwa butagikoreshwa.
Yongeyeho ati: “Ubuhinzi n’ubworozi gakondo byaragabanutse, bigabanya uburyo karemano bwo kugenzura ibimera. Ubutaka bwahoze butuwemo kandi bukorwamo ibikorwa, ubu bwabaye ubworoshye gutwika.”
@france24
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


