
Ukraine yashinje Hongrie kuvogera ikirere cyayo, Hongrie izura akaboze
Sep 30, 2025 - 12:55
Ukraine yatangaje ko indege nto za Hongrie (drones) zinjiye mu kirere cyayo, mu bice birimo ibikorwaremezo by'inganda mu karere ka Transcarpatie gaherereye hafi y'umupaka ungaka kma Km 140 uhuza ibi bihugu. Perezida wa Hongrie Viktor Orban yavuze ko kuba drones zayo zagera mu kirere cya Ukraine bigomba gufatwa nk'akantu gato kuko Ukraine ari igihugu kitagira ubwigenge ndetse n'ubusugire.
kwamamaza
Ibi byongereye umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu by'ibituranyi. Perezida w’Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko drone y'iki gihugu yinjiye mu kirere cya Ukraine mu minsi itatu ishize, igasura ibikorwaremezo by’inganda mu karere ka Transcarpatie.
Umuvugizi wa Ukraine agaragaza ikarita yerekana neza drone iri mu kirere cy’igihugu cye. Andri Sybiha, umuyobozi wa dipolomasi ya Ukraine, yavuze ko ingabo z’igihugu zafashe ibimenyetso byose bikenewe kandi ko bategereje ibisobanuro bya Hongrie ku cyo iyo drone yari iri gukora mu kirere cya Ukraine.
Nubwo ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Hongrie yamaganye ibyo birego, Perezida Viktor Orban, mu kiganiro yagiranye n’abaturage be ku rubuga rwa podcast, yavuze ko n’aho drones zanyuze ku mupaka, ibyo bidakwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye.
Yongeraho ko Ukraine “si igihugu cyigenga”, kidafite ubusugire ndetse gifashwa kubaho na Hongrie.
Aya magambo yerekana ko Orban atemera ubwigenge bwa Ukraine nk'igihugu, umurongo umwe n'uwo Vladimir Putin w'Uburusiya ayibonamo.
Iki kibazo kije nyuma y'uko Ukraine yari imaze gufata abapfumu babiri b’aba-Ukraine banafiteninkomoko muri Hongrie, bakekwaho gukusanya amakuru y’igisirikare ku butaka bwa Ukraine hafi y’umupaka.
Mu kwezi kwa munani, Russia yagabye igitero ku ruganda rw’ikoranabuhanga muri ako karere, bitera impungenge ko Hongrie ishobora kuba yarafashije Uburusiya mu butasi mu rwego rwo gukusanya amakuru.
Ubusanzwe Ubutegetsi bwa Hongrie bufitanye ubushuti n'Uburusiya. Impamvu ikomeye ituma umuturanyi Ukraine ashinja Leta ya Budapest kohereza bene izi drone mu rwego rwo kunekera Uburusiya.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


